Home INKURU ZIHERUKA Kutipimisha ku bushake, intandaro y’ikwirakwiza rya virus itera Sida.

Kutipimisha ku bushake, intandaro y’ikwirakwiza rya virus itera Sida.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Kwipimisha ukamenya uko uhagaze ni imwe muri gahunda zashyizweho mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa Virus itera Sida,ariko haracyari imbogamizi ko bamwe batarumva neza akamaro ko kwipimisha ku bushake bikaba byaba ni intandaro yo gukwirakwiza iyo virusi itera Sida.

Bagirintumwa André atuye mu murenge wa Murundi Akarere ka Kayonza avuga ko kwipimisha hari ababitinya kuko bashobora gusanga baranduye.
Yagize ati”Gahunda yo kwipimisha ku bushake virusi itera Sida twarayikanguriwe ariko usanga yitabirwa n’abantu bake,mbona impamvu ari uko abantu batinya gusanga baranduye bikabatera kwiheba kandi nawe urabyumva ubuzima buba busa ni ubwahagaze”.
Yongeraho ko ariko nubwo bimeze bityo hari abatinyuka bakipimisha nubwo usanga ari bake ndetse nusanze yaranduye agafashwa.

Bagirintumwa André avuga ko kwipimisha hari ababitinya kuko bashobora gusanga baranduye.

Ati”Gusa nanone hari abatinyuka bakipimisha kandi iyo basanze byararangiye baranduye barafashwa kuko tumaze gusobanukirwa ko iyo ufata imiti neza,ukanubahiriza inama za muganga bigufasha kuramba”.
Habiyaremye Ernest nawe ni umuturage utuye mu murenge wa Matimba,Akarere ka Nyagatare avuga ko kwipimisha ku bushake virusi itera Sida abizi kandi ko habaho n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwipimisha kugirango bamenye uko bahagaze ariko abona abenshi batabyitabira uko bikwiye.
Yagize ati”Kwipimisha ku bushake virusi itera Sida hano rwose habayeho ubukangurambaga na nubu buracyabaho aho babwira abantu kugana ikigonderabuzima bagapimwa bakamenya uko bahagaze,ariko mbona batabyitabira,nkeka ko ari ugutinya kuko hano haracyaboneka nabishora mu busambanyi kuburyo utavuga ko batayibasangana nubwo idapimishwa ijisho,ariko buriya ubwo bukangurambaga nibukomeza bazatinyuka,kuko iyo umuntu atazi uko ahagaze ni hahandi usanga ajya kwanduza n’abandi Ubwandu bukiyongera”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima bari mu bukangurambaga hirya no hino mu gihugu bakangurira abantu cyane cyane urubyiruko kwirirwa virusi itera Sida

Nyirinkindi Aime Ernest ni umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ushinzwe ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru mu ishami rishinzwe kurwanya Sida avuga ko kuba hari abantu batipimisha ku bushake ntacyo byica ku mibare batanga y’ababana na virus itera Sida kuko bagendera ku bushakashatsi bunyuranye mu gutangaza iyo mibare,gusa akongeraho ko
Kuba hari abantu batinya kwipimisha cg ntibabihe agaciro bituma abo bantu bataza muri porogaramu ngo bafashwe ari nabyo bidindiza ingamba zihari zo kurandura icyorezo cya Sida kuko abo bantu nibo usanga bagenda bakwirakwiza virus itera Sida.

Nyirinkindi Aime Ernest ni umukozi mu kigo cy’igihugu gushinzwe ubuzima ushinzwe ubukangurambaga n’ihererekanyamakuru mu ishami rishinzwe kurwanya Sida

Agira abantu inama kwipimisha ku bushake virusi itera Sida kuko iyo bayigusanganye bitavuze ko ubuzima bihagaze ahubwo bigufasha kwiyitaho ukurikiza inama za muganga.

Related Articles

Leave a Comment