Home INKURU ZIHERUKA Nyamagabe:Barateganya ko bazagabanya igipimo cy’igwingira ry’abana kugera kuri 19% mu mwaka 2024-2025.

Nyamagabe:Barateganya ko bazagabanya igipimo cy’igwingira ry’abana kugera kuri 19% mu mwaka 2024-2025.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Ni ukuvuga ko habayeho igabanuka rya 5%, ugereranyije n’ubushakashatsi buheruka bwo mu 2014/15. Ni mu gihe abagwingira bari kuri 48% mu mwaka wa 2000.

Akarere ka Nyamagabe niko karere ka mbere mu gihugu kagabanyije ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ku gipimo cyo hejuru kuko kari kuri 51,8%,mu bushakashatsi buheruka bwagaragaje ko igwingira muri aka karere risigaye kuri 33.6%.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka NyamagabeVenutse Gentil Twagiramungu avuga ko impamvu zatumye babasha kugabanya iyi mibare ku kigero cyo hejuru ari ingo mbonezamikurire z’abana zubatswe hirya no hino mu karere.
Ati”Twashyize imbaraga mu kubaka ingo mbonezamikurire kandi tunarushaho gukora ubukangurambaga mu baturage kugirango bashyireho uturima tw’igikoni bityo bibafashe kurya indyo yuzuye,kugeza ubu buri rugo mu mudugudu rufite akarima k’igikoni”.
Ikindi yagarutseho nuko mu mwaka wa 2024-2025 bazaba bageze ku kigero cya 19% mu kugabanya igipimo cy’igwingira muri Nyamagabe.
Yagize ati” Nkuko mubizi mu karere ka Nyamagabe twagabanyije ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ku gipimo cyo hejuru kuko cyari kuri 51,8% muri 2015,mu bushakashatsi buheruka bwagaragaje ko igwingira muri aka karere risigaye kuri 33.6%,icyizere dufite nuko mu mwaka wa 2024-2025 tuzaba tugeze kuri 19%.


Umuyobozi w’urugo mbonezamikurire rwa Kibirizi Mukanoheri Esther we avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bamaze gutera intambwe ishimishije kuva aho uru rugo rutangiriye muri 2014.
Ati”Urugo mbonezamikurire rwa Kibirizi rwatangiye mu mwaka wa 2014,kugeza ubu dufite abana 140,abakobwa 86 n’abahungu 55.
Dutangira hari ikibazo kigaragara cy’igwingira ry’abana,ariko twaje gushishikariza ababyeyi kubaka uturima tw’igikoni kugirango babashe kubona indyo yuzuye ndetse tunabakangurira guhinga ibihingwa bibafitiye akamaro cyane ko ubutaka babufite ariko bari bafite ikibazo cyo kububyaza umusaruro.
Mukanoheri kandi avuga ko ikindi cyabafashije ari urubyiruko rw’abakorerabushake bafashije abaturage gushyiraho utwo turima tw’igikoni kuko babonye amahugurwa.
Yagize ati”Urubyiruko rw’abakorerabushake nabo baradufasha cyane kuko bafashije abaturage gushyiraho uturima tw’igikoni kuko babonye amahugurwa kuribyo,ikindi nuko hari n’amakuru twabonaga ko hari abagurisha inkunga bahabwa na Leta ibi nabyo uru rubyiruko rwarabikumiriye ku buryo ubu ibyo bahawe babikoresha neza”.
Bamwe mu babyeyi twaganiriye nabo batubwiye ko nta kibazo cy’igwingira bagifite kuko bamenye ibyiza byo guha abana babo indyo yuzuye.

Uwitwa Nyirambabazo Jose yagize ati “Nubatse akarima k’igikoni ndetse mfite n’ibiti by’imbuto kubyo umwana muha imbuto zirimo ibinyomoro, itunda, imboga,ndetse ngerageza no kumushakira ibyo kurya bifite intungamubiri kandi ngakomeza no kumwonsa.’’


Uwimana Colette we avugako ashima gahunda y’ingo mbonezamikurire kuko zabafashije cyane.
Yagize ati”mbere sinari nzi uko naha umwana wanjye indyo yuzuye ariko ubu nasobanukiwe neza ibyo ngomba guha umwana wanjye mpereye ku nyigisho nziza nabonye”.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho bwo mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko kugwingira mu bana bato biri ku gipimo cya 33% bivuye kuri 38% mu mwaka wa 2015.

Intego ni uko imibare y’abana bagwingira yagagabanuka ikajya munsi ya 20% mu mwaka wa 2024.

Related Articles

Leave a Comment