Home INKURU ZIHERUKA Muhanga: Abangirijwe imitungo yabo n’umuyoboro w’amashanyarazi barasaba ingurane

Muhanga: Abangirijwe imitungo yabo n’umuyoboro w’amashanyarazi barasaba ingurane

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhanga ho mu Kagali ka Nyamirama baravuga ko bangirijwe imitungo y’ahacishijwe imiyoboro  y’amashanyarazi irimo kwegerezwa abaturage baravuga ko hashize amezi akabakaba 6 batarahabwa ingurane ahashyizwe amapoto.

Abo baturage bavuga ko bamwe baranduriwe insina, ibiti by’Imbuto zitandukanye ndetse hari n’abavuga ko bangirijwe imirima yari ihinzemo ibijumba bagasaba ubuyobozi kwita ku kababaro kabo.

Uwimana Laurence avuga ko bangirijwe imyaka yaho banyujije amapoto atwara amashanyarazi ntibahabwe ingurane bagasaba ko batekerezwaho.

Yagize ati: “Twangirijwe imyaka n’abazanye umuriro hano kuko hari aho bagiye bashinga amapoto batwangiriza ibyari bihari kandi ntabwo bigeze babara ibyangijwe ngo baduhe ingurane zabyo none twabuze uwo tubibaza kuko amezi 6 arashize ntacyo turabwirwa none turabasaba ko badutekerezaho tugahabwa ibyo batugomba”.

Hakozimana Theophile avuga ko bibabaje kubona umuturage wahinze azi ko azabasha gusarura bakahanyuza amashanyarazi bikarangira bangirijwe imyaka ntibahabwe ingurane kubyangijwe.

Yagize ati: “Birabaje kubona twangirizwa ibyacu byagombaga kudutungira imiryango ariko hanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi birangira byangijwe ntitwahabwa ingurane kandi hari bamwe bazihawe twebwe twazize iki? Kuki bataduha ingurane z’ibyacu byangijwe”.

Murigande Jean Claude avuga ko batigeze bamenyeshwa ko batanze ubutaka ngo bangirizwe insina ariko bamaze kuganirizwa ko nta ngurane bazahabwa akavuga ko bidakwiye kuko byabakenesheje bari biteguye gusarura bakagurisha ahubwo bakangirizwa ibyabo.

Ati: “Turasaba abazana ibikorwa nk’ibi kuko iyo batwangirije ibyacu tutarabanje kuganirizwa ngo batubwire ko tuzitanga aho bazabinyuza bakatwangiriza ibikorwa byacu ariko bakabasha kutubwira ko nta ngurane tuzahabwa iyo zihawe bamwe abandi bakirengagizwa biratubabaza cyane”.

Umuyobozi w’Ishami rikwirakwiza ingufu mu Karere ka Muhanga (REG/Muhanga) Mukaseti Rosine avuga ko niba hari ibyangijwe by’abaturage  bazabyishyurwa.

Ati: “Niba hari abangirijwe, amategeko azubahirizwa ntawe uzarenganywa”

Bamwe mu baturage bahawe ingurane z’ibyo bangirijwe ariko hari abafite ibibazo bijya ye n’uko usanga hari abataratanze ibyangombwa bisabwa kugira ngo barihwe ibyangijwe kuko usanga hari abaturage bagiye bagura amasambu n’abandi ntibakore ihererekanya bityo ubwo butaka abo bantu nta burenganzira babufiteho bikabagora kubona ibisabwa.

Aba baturage bavuga ko bishobotse mbere yo gukora umushinga kuko hari igihe utangira gukorwa bikarangira imitungo yangijwe itabazwe ndetse bikarenga n’igihe giteganywa n’itegeko ryo gutanga ingurane nkuko aha hamaze amezi 6 hatangiye gukorerwa uyu mushinga.

Ubusanze iyo hakozwe igenagaciro ku mitungo bikarenga amezi 3 itarishyurwa hongera gukora irindi genagaciro. 

Related Articles

Leave a Comment