Home INKURU ZIHERUKA Gatsibo:Gutera imiti yica imibu byatumye malariya igabanuka ku rugero rushimishije.

Gatsibo:Gutera imiti yica imibu byatumye malariya igabanuka ku rugero rushimishije.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Gatsibo bavuga ko ingamba zafashwe zo kurwanya malariya zirimo no gutera umuti wica imibi zatumye malariya yari yarabajahaje igabanuka ku buryo bushimishije.

Mukandama Gaudance atuye mu murenge wa Gatsibo akagali ka Manishya avuga ko mu muryango we imyaka irenze itatu batarongera kurwara malariya.
Ati”mbere bataraduterera umuti wica imibu mu rugo iwanjye twararwaragurikaga Ku buryo twahoraga kwa muganga ndetse bamwe bakajya no mu bitaro,ariko ubu tumaze imyaka irenga itatu nta muntu urwara malariya”.

Mukandama Gaudance atuye mu murenge wa Gatsibo akagali ka Manishya avuga ko mu muryango we imyaka irenze itatu batarongera kurwara malariya.

Karera Alphonse nawe ni umusaza w’imyaka 68 utuye mu mudugudu wa Rugarama,Akagali ka Manishya mu murenge wa Gatsibo nawe avuga ko malariya yari yarabibasiye,bahora mu bitaro barwaye cyangwa barwaje,ariko kubera ingamba zafashwe zo kuyihashya ubu yagabanutse kandi ntawe ikizahaza.
Yagize ati “mu gihe gishize malariya yari indwara itwibasira kuburyo twahoraga kwa muganga bikadutera  n’ubukene kuko iyo utarwaraga malariya warayirwazaga.muri make gukora indi mirimo ntibyakundaga,ariko ubu habayeho ubukangurambaga bwo kuyirinda ndetse haterwa n’umuti wo kwica imibu,kuburyo nta muntu ukirwara malariya niyo hagize urwara dufite abajyanama b’ubuzima babihuguriwe bamwitaho agahabwa imiti agakira bitanabaye ngombwa ko ajya kwa muganga”.

Umusaza Karera Alphonse w’imyaka 68 nawe yemeza ko malariya yabahozaga hasi yagabanutse.


Uretse aba baturage undi wemeza igabanuka rya malariya muri ako kagali ni
Umujyanama w’ubuzima Mukamuhizi Aurélie ahereye ku ngamba zafashwe ndetse bw’amahugurwa bahawe yo kuvura malariya kandi bakabiherwa n’ibikoresho bihagije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC, kivuga ko kuva muri 2019 kugeza 2022 cyagabanyije umubare w’ abarwaraga malariya bakava kuri miliyoni 4 bakagera ku bihumbi 990,mubyo iki Kigo kivuga byabafashije guhangana n’indwara ya malariya yari yaribasiye abanyarwanda harimo ingamba zikomatanyije zo gukoresha imiti yica imibu no kurwanya indiri zose imibu yororokeramo kandi ko hari gahunda yo kuyihashya burundu mu 2030 kimwe n’izindi ndwara zititaweho uko bikwiye.

Indwara ya Malariya iterwa n’agakoko ka Plasmodium gakwirakwizwa n’umubu w’ingore wo mu bwoko bwa Anophere.

Related Articles

Leave a Comment