Home Inkuru Nyamukuru Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zifitanye isano n’indwara muri Afurika.

Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zifitanye isano n’indwara muri Afurika.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Guhera kuri iki Cyumweru taliki ya 5 kugeza ku ya 8 Werurwe 2023, u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Buzima muri Afurika aho abayobozi mu bya Politiki, abashakashatsi, abahagarariye inzego z’ubuzima, sosiyete sivile, n’Inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije bateraniye i Kigali aho baganira ku bibazo by’ubuzima muri Afurika, cyane cyane bibanda ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima bw’abatuye Afurika.

Iyo nama yitabiriwe n’abasaga 1,200 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi kuriga ngo baganire ku gutegura ahazaza h’urwego rw’ubuzima muri Afurika mu gihe yugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zifitanye isano n’ibyorezo, umutekano muke w’ibiribwa, intambara n’amakimbirane bishingiye ku gusahuranwa imitungo kamere n’ibibazo by’ubukungu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko ku mugabane w’Afurika hari indwara nyinshi ariko Abanyafurika ubwabo ngo nta ruhare runini bagira mu gutanga ibisubizo kuko bategereza inkunga zivuye hanze y’umugabane rimwe na rimwe ntizize cyangwa zikaza zitinze.  

Yavuze ko iyi nama y’uyu mwaka (AHAIC 2023) yihariye ku kuba Abanyafurika bazaganira ku buryo batanga umusanzu wabo mu gukumira indwara nyinshi zibibasira, harimo izishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibihe, uko abantu babana n’ibidukikije n’uko bakwirinda kwanduzanya indwara hagati y’inyamaswa n’abantu.

Ati: “Indwara nyinshi ziraturuka ku ihindagurika ry’ikirere kigenda gishyuha rimwe na rimwe ugasanga amazi arazamo indwara, inyamaswa zigahura n’abantu kurushaho bityo bakanduzanya indwara. Umwihariko wayo rero ni ukureba indwara zibasiye abantu cyane ko umugabane wacu urimo ibice byinshi; hari ahaba izuba ryinshi, hari ahaba amazi, hari n’ahataba amazi menshi na ho ugasanga yateje ibibazo. Hari ahandi na ho hibasirwa n’ibiza.”

Yashimangiye ko uburyo Afurika ihanganamo n’ibibazo byayo by’ubuzima bigomba guhinduka, hakubakwa inzego z’ubuzima zirushijeho gukomera binyuze mu bufatanye bw’inzego zinyuranye. Yashimangiye kandi ko Afurika ikeneye kureka gutegera amaboko amahanga ku byangombwa byose ikeneye mu kwihaza mu rwego rw’ubuzima.

Zimwe mu ndwara zihangayikishije Afurika zifitanye isano n’ihindagurika ry’ibihe harimo Kolera (cholera), malariya n’ibindi byorezo bishya bigenda bivuka bitewe na virusi nka COVID-19 n’ibindi.  

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango Amref Heallth Africa, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’ibyorezo (Africa CDC).

Umuyobozi wa Amref Health Africa Dr. Githinji Gitahi, yagize ati: “Ni ubwa mbere Inama mpuzamahanga yiga ku buzima muri Afurika yibanze ku mihindagurikire y’ikirere nka kimwe mu bibangamiye ubuzima. Turabizi ko imihindagurkire y’ikirere n’ubuzima ari insobe, ariko hashize imyaka myinshi bifatwa nk’ibibazo bitandukanye.”

Yakomeje ahamya ko abitabiriye iyi nama ya AHAIC 2023 bazabona amahirwe atangaje yo guhuza ibibazo by’ubuzima n’imihindagurikire y’ikirere igizwe n’umubumbe ukomeje kongera igipimo cy’ubushyuhe mu buryo bwihuse, imyiteguro yo guhangana n’ibyorezo by’ahazaza harimo n’ibivuka kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, umutekano w’ibiribwa no kuboneza imirire, guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo bihari, ubushakashatsi, uburinganire n’amakimbirane.

Iyi nama ije mu gihe abayobozi b’Afurika bakomeje guhamagarirwa gukora ibishoboka bagahuza ubumenyi, imiyoborere, ibikorwa bigera ku muryango mugari n’itumanaho rihoraho ku makuru y’ingenzi kandi ashingiye ku kuri, mu rwego rwo gushaka ibisubizo byihuse kandi biramba ku bibazo by’ubuzima byugarije ibihugu bitandukanye.

Dr. Ahmed Ogwell yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ukuyikoresha mu gukora ubuvugizi bukangurira amahanga kugira icyo akora kuri ibi bibazo by’ubuzima, hirindwa ko byahera mu magambo mu gihe amamiliyoni y’abatuye Isi barimo kugerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku buzima.  

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin

Related Articles

Leave a Comment