Home INKURU ZIHERUKA Hakenewe umushahara fatizo mu gukemura ibibazo byugarije abakozi mu Rwanda.

Hakenewe umushahara fatizo mu gukemura ibibazo byugarije abakozi mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Imyaka igiye kuba itanu Inteko Ishinga Amategeko ivuguruye Itegeko ry’Umurimo mu Rwanda, igumishamo ingingo ivuga ko hagomba kujyaho umushahara fatizo ariko ukagenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano.

Amaso yaheze mu kirere by’umwihariko ku bakora imirimo itanditse cyangwa se iciriritse bakomeje guhembwa intica ntikize.

Mu nama yahuje inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’umurimo mu Rwanda yateguwe n’impuzamasendika Cotraf-Rwanda ifatanyije n’umuryango w’Abadage Fes-Rwanda bongeye kugaruka ku kibazo cy’umushahara fatizo aho bagaragaje ko bigaragara ko ukenewe ndetse cyane hakaba hasigaye kureba uburyo bwakoreshwa kugirango uwo mushahara fatizo ugeho.
Bwana Alex Rusine umugishwanama akaba yarigeze no kuba umunyamabanga mukuru w’impuzamasendika Cotraf -Rwanda yavuze ko bikwiriye ko hajyaho umushahara fatizo mu rwego rwo gufasha abakozi bakora imirimo iciriritse cyane cyane babarizwa mu cyiciro cy’imirimo itanditse.

Yagize ati”umushahara fatizo mu gihe wajyaho wakemura ibibazo byinshi by’abakozi usanga bakora mu mirimo itanditse ndetse nindi icirirtse,kuba Leta yarabiteganyije mu itegeko ry’umurimo, rikazashyirwaho n’iteka rya minisitiri ufite umurimo mu nshingano bigaragaza ko Leta nayo ifite ubushake bwo gushyiraho umushahara fatizo”.

Bwana Alex Rusine atanga ikiganiro Ku birebana n’umushahara fatizo.

URWEGO RUSHINZWE UMUSHAHARA MU RWANDA RWABA INZIRA NZIZA YO GUKEMURA IKIBAZO.
Bwana Alex Rusine yagaragaje ko hari inzego zagiye zishyirwaho kandi zigatanga umusaruro ushimishije,avuga rero ko haramutse hagiyeho n’urwego rushinzwe umushahara mu Rwanda byaba inzira nziza yo gukemura iki kibazo kimaze igihe kirekire.
Avuga ko gushyiraho uyu mushahara bisaba kubanza gukora inyigo zitandukanye ndetse n’ubushakashatsi kugirango bijyane nuko urwego rw’ubukungu ruhagaze ndetse n’ibiciro ku isoko.
Bwana Rusine yongeraho ko uru rwego rwajya runavugurura uyu mushahara fatizo rushingiye kuburyo ubukungu bwifashe,ibi bikarinda kongera kugira ikibazo nkigihari uyu munsi cy’uko umushahara fatizo umaze imyaka myinshi utavugururwa.

Abari mu nama nabo babonye umwanya wo gutanga ibitekerezo aho bagaragaje ko umushahara fatizo ukenewe ngo ufashe abakozi

Umwe mu bagenzuzi b’umurimo wari witabiriye iyo nama Bwana Mpumuro Frédéric yavuze ko gushyiraho umushahara fatizo ari ibintu bidahubukirwa cyane ko bibanza kuganirwaho n’inzego zitandukanye,kandi ko ibiganiro byari bigeze ahashimishije mbere y’icyorezo cya Covid -19 aho kiziye nacyo kiza kwangiza byinshi,ariko nanone avuga ko ubu ibyo biganiro byongeye gusubukurwa kuburyo bizeye ko bizihuta.

Umushahara fatizo  ni igihembo umukozi ahabwa kubera akazi aba yakoze ku munsi. Icyo gihembo kigenwa n’amategeko kandi ntigishobora kujyibwa munsi. Umushahara fatizo utuma abakozi badakoreshwa mu buryo bw’ubucakara kandi ukabafasha kuzamura imibereho myiza, bijyanye n’ubukungu bw’igihugu,hakurikijwe amategeko. umushahara fatizo mpuzandengo mu Rwanda uracyari ku mafaranga 100 ku munsi kuva mu 1980.

Related Articles

Leave a Comment