Home INKURU ZIHERUKA Nyagatare:Abana barenga 6000 basibye ishuri mu munsi umwe

Nyagatare:Abana barenga 6000 basibye ishuri mu munsi umwe

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abana barenga 6000 basibye ishuri mu munsi umwe, ubuyobozi butunga agatoki bamwe mu babyeyi babasibya bagahitamo kubajyana mu masoko no kubasiga ku rugo.

Raporo ikorwa buri munsi igaragaza ubwitabire bw’abana mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri iyi minsi y’itangira ry’igihembwe, yagaragaje ko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 7 Ukwakira 2022 mu mashuri yose agize aka Karere hasibye abanyeshuri 6000.

Amashuri abanza ngo niyo afite umubare munini w’abana basibye. Bimwe mu bituma ababyeyi basibya abana ngo harimo ababaherekeza mu masoko, ababasiga ku ngo ndetse n’ababakerereza mu gutangira gihembwe ku bushake.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Julliet yavuze ko iki kibazo cyagaragaye mu bana bo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye ariko ngo batangije ubukangurambaga bwo kubashakisha no kwibutsa ababyeyi kurekura abana bakajya kwiga ngo kuko gusiba cyane ari intangiriro yo kureka ishuri.

Ati “Mu minsi tumaze murabona ko tumaze ibyumweru bibiri abanyeshuri bafunguye, hari ingeso turimo guca ku babyeyi yo gutangiza abana bakererewe, ugasanga aravuga ko atarabona ibikoresho kandi yabonye igihe cyo kwitegura, iki cyari ikiruhuko kirekire aho ababyeyi bari bakwiriye kwitegura kuko twabahaye ubutumwa hakiri kare.”

Yavuze ko hakiri ababyeyi batarabigira ibyabo bumva ko bakohereza umwana ku ishuri nta bikoresho nyamara batanabuze ubushobozi. Yakomeje avuga ko kuri ubu bahise batangira ubukangurambaga bahuriyemo n’urubyiruko rw’abakorerabushake, urugaga rw’abagore kugira ngo bashake abana batarasubira ku ishuri babasubizeyo.

Murekatete yavuze ko mbere bari bafite abana bamaze kugera ku ishuri bangana na 93% ariko ngo kuri ubu bageze kuri 98% agasaba ababyeyi kohereza abana ku ishuri ngo kuko iyo umwana arisibye cyane ari intangiriro yo guta ishuri.

Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo abanyeshuri 167 698 biga kuva mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kabarizwamo abarimu 5 751 ndetse n’amashuri 280.Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Julliet yasabye ababyeyi kureka abana bakajya kwiga

Related Articles

Leave a Comment