Home INKURU ZIHERUKA Big Mining company irashimirwa intambwe nziza imaze kugeraho mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Big Mining company irashimirwa intambwe nziza imaze kugeraho mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubwo itsinda ry’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo abakozi ba Rwanda Mining board mu karere ka Ruhango,umugenzuzi w’umurimo,ndetse n’ushinzwe Dasso ku rwego rw’akarere ka Ruhango basuraga sosiyete icukura amabuye y’agaciro Big Mining company ikorera mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bashimye intambwe nziza bamaze kugeraho mu gihe  gito bamaze bakora dore ko babonye uruhushya rw’ubucukuzi rwa burundu muri nyakanga uyu mwaka.

Kamayire Rose Aline ni umukozi muri Rwanda Mining  Board avuga ko basanze  imikorere ya Big Mining company ari myiza dore ko hari ibyo bari babasabye kandi byinshi muri byo  bakaba barasanze byarubahirijwe.

”Ati muri uru ruzinduko twashimishijwe nuko twasanze ibyo twari twarabasabye byose baragerageje kubishyira mu bikorwa birimo cyane cyane kwita ku mutekano w’abakozi,urabona ko bambaye imyenda n’inkweto byabigewe ku buryo nta mpungege cyangwa za risque bagira mu kazi”.

Kamayire Rose Aline ni umukozi muri Rwanda Mining  Board avuga ko basanze  imikorere ya Big Mining ari myiza

Yongeraho kandi ko mu byo bari babasabye harimo no gukemura ikibazo cy’abakozi bikoreraga umucanga ku mutwe, nacyo basanze cyarakemutse kuko bafite imodoka ikora ako kazi,ibi byose bikiyongeraho n’imashine zibafasha mu kazi ku buryo hari ikizere cyo kongera umusaruro.

Ku ruhande rwe Umuyobozi mukuru wa Big Mining Company Bwana Hubakimana Thomas nawe yashimiye abo bashyitsi ku nkunga badahwema kubatera ndetse abizeza kurushaho kongera imbaraga mu mikorere no kongera umusaruro.

Umuyobozi mukuru wa Big Mining Company Bwana Hubakimana Thomas

Yagize ati”Ndashimira inzego zose zatugendereye kuko basanze hari byinshi twamaze gukora,ikindi nuko hari ibyo basobanuriye abakozi birebana n’uburenganzira bwabo, kandi hari ibyo ngiye kwihutira gushyira mu bikorwa birimo kubaha amasezerano y’akazi,kubateganyiriza ndetse no kubahembera kuri banki,ibi kandi nanjye nabishimye kuko bituma umukozi akorera mu mutekano bityo n’umusaruro ukoyongera”.

Uyu munsi kandi wanahuriranye n’ishingwa rya sendika y’abakozi bo muri mine na kariyeri mu kigo cya Big Mining hanatorwa komite,aho umuyobozi ku rwego rw’igihugu bwana Mutsindashyaka Andre yabijeje kubaba hafi ndetse no kubahugura kenshi kugirango barusheho gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo.

Mutsindashyaka Andre umuyobozi ku rwego rw’igihugu wa sendika y’abakozi bo muri mine na kariyeri(REWU)
Komite y’abantu bane batorewe guhagararira sendika ku rwego rwa Big Mining company

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ni urwego rugenda rutera imbere mu Gihugu cyacu ari nako rurushaho kugira uruhare mu bukungu bwacyo bitewe n’amafaranga rwinjiza aturuka ku mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga,Big mining company ni imwe muri sosiyete z”ubucuruzi ikora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane cyane ayo mu bwoko bwa Gasegereti na coltan,ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2014 ariko bahabwa uruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri nyakanga 2020,kugeza ubu bafite abakozi babarirwa mu 120.

Related Articles

Leave a Comment