Home INKURU ZIHERUKA Mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Bana,Abagabo biyemeje kujya mu gikoni.

Mu rwego rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Bana,Abagabo biyemeje kujya mu gikoni.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ubushakashatsi bw’imibereho y’ingo z’Abanyarwanda bwiswe  Rwanda Demographic and Health Survey 2014-15 (2014-15 RDHS) bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare The National Institute of Statistics of Rwanda, bwerekanye ko muri kiriya gihe igwingira mu bana ba Nyabihu mu mwaka wa 2015 ryari 59%,mu mwaka wa 2019 imibare y’igwingira muri Nyabihu yaragamanutse igera kuri 46.7% imibare bigaragara ko ikiri hejuru.

Ibi byatumye bashakisha impamvu zituma abana babo bagwingira, basanga bimwe mu bibitera harimo n’imyumvire y’Abagabo bumva ko inshingano zo kwita ku bana zireba Abagore gusa,ariko iyi myumvire yaje guhinduka nyuma yo gukangurira Abagabo ko nabo bafite uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu Bana kuburyo hari n’Abagabo biyemeje gitangira gutunganyiriza abana amafunguro kandi bikaba bimaze gutanga umusaruro ushimishije.
Ntirenganya Faustin ni umwe mu bagabo batuye mu kagali ka Rugeshi Umurenge wa Mukamira wiyemeje kujya atunganya amafunguro mu rugo kugirango abana be batazagira ikibazo cy’imirire mibi.

Ntirenganya Faustin avugako yamenye ibyiza byo gufatanya n’umugore we mu kurwanya igwingira.

Ati”Mu minsi yashize wasangaga duharira imirimo yo mu rugo Abagore bacu gusa tukumva ko twebwe bitatureba,ariko ubu tumaze kumva neza ibyiza byo gufatanya muri byose,ndetse ubu twize no guteka mu rwego rwo kurinda abana bacu imirire mibi,nkubu njyewe iyo mama wabo adahari nshobora gutunganyiriza amafunguro abana nanjye kandi nzi neza ibyo ngomba kubategurira bifitiye umubiri akamaro.
Akomeza avuga ko nk’abagabo bishimira uruhare rwabo mu kurwanya igwingira n”imirire mibi mu Bana ndetse agashimira ubuyobozi bwabibakanguriye.
Undi wishimira uruhare rw’Abagabo mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Bana ni Habyarimana Jean Claude utuye mu kagali ka Bugeshi mu murenge wa Mukamira uvuga ko nawe mbere atemeraga ko Umugabo yajya mu gikoni agateka ariko nyuma yaje gusanga ari imyumvire iri hasi.
Yagize ati”Mbere numvaga nta mugabo rwose wagiye mu gikoni ngo arateka kuko abandi byari kwitwa ko uri inganzwa,ariko nyuma y’aho ubuyobozi budukanguriye gahunda yo gufatanya n’Abagore bacu kugirango dukemure ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu Bana bacu nasanze rwose ntako bisa kuko nibyo ntarinzi guteka narabyize Ubu rwose ntacyo ntazi gutunganya mu mirire ifite intungamubiri”.

Habyarimana Jean Claude ashima ubuyobozi Ku bukambumbaga bwakoze Ku kibazo cy’igwingira

Ndinayo Shadrack nawe atuye mu mudugudu wa Biriba, Akagari ka Jaba mu Murenge wa Mukamira avuga ko ubu Abagabo benshi bamaze kumva neza ibyiza byo gufatanya n’Abagore muri gahunda yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Bana.
Ati”Iyo tugeze mu migoroba y’Ababyeyi tuganira uko Abagabo nabo bagira uruhare mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Bana ndetse n’abantu bakuru si aho gusa n’ahandi duhurira hose usanga tubiganiraho kugirango n’abarabasha kubyumva babashe kubyumva no kubishyira mu bikorwa kandi rwose bimaze gutanga umusaruro kuko nta kibazo cy’igwingira kikigaragara hano iwacu”.

Ndinayo Shadrack avuga ko aho Abagabo bari hose baganira Ku cyakorwa mu guhashya igwingira mu bana

Uretse aba bagabo kandi n’Abagore babo bashimishijwe nuko Abagabo bahinduye imyumvire bakiyemeza gufatanya nabo Ku rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Bana.
Umurerwa Solange avuga ko yashimishijwe no kubona umugabo we asigaye amufasha muri gahunda zo mu rugo ndetse byaba ngombwa akanatunganya ifunguro baza gufata.
Yagize ati”Mu byukuri ntibyari byoroshye kubona umugabo wemeye kuba yasigarana abana ngo ugire nawe gahunda wajyamo,ariko uyu munsi ibintu byarahindutse bahindura imyumvire kuburyo bajya no mu gikoni bagateka rwose ni ibintu bishimishije kandi byanadufashije guca imirire mibi mu bana bacu”.

Umurerwa Solange avuga ko yashimishijwe no kubona Abagabo basigaye babafasha muri gahunda zo kurwanya igwingira.

Akomeza ashimira n’ingo mbonezamikurire kuko nazo zaje ari igisubizo kuko bahasiga abana bakajya mu mirimo yabo ya buri munsi kandi abana bakitabwaho neza.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal avuga ko  imibare y’abari bafite igwingira yari ku rwego rwo hejuru, ariko bitewe n’imbaraga Leta yashyize muri gahunda  yo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, harimo no guhindura imyumvire y’abaturage cyane cyane ku bagabo.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal

Yagize ati”Muri uru rugamba rwo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu Bana wasangaga uruhare runini ruharirwa Abagore,Mu karere ka Nyabihu rero twashyuzeho gahunda twise Bandebereho ni gahunda igamije gukangurira Abagabo ko nabo bagomba kugira uruhare mu kurwanya igwingira mu Bana bafatanyije n’Abagore,Iyi gahunda rero yaradufashije cyane kuko Abagabo benshi bayitabiriye bigishwa gutunganya indyo yuzuye ndetse n’ibindi byose bifasha mu kurwanya igwingira n’imirire mibi”

Abagabo n’Abagore bafatanya gutunganya imirima y’igikoni

Related Articles

Leave a Comment