Home INKURU ZIHERUKA Abagore barashishikarizwa kwinjira mu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Abagore barashishikarizwa kwinjira mu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’igihugu dore ko rurushaho no gutera imbere ari nako umusaruro urushaho kwiyongera.
Kuri Ubu kandi ni umwuga ukomeje kwitabirwa n’Abagore cyane ko mu myaka yatambutse hari abibwiraga ko ari umwuga w’Abagabo gusa.

Madame Nyiranzirorera Immaculée ni umwe mu bagore bakora uyu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba afite sosiyete yitwa Standard Mining Company ikorera mu karere ka Gakenke,Umurenge wa Rushashi avuga ko yatangiye gukora mu mwaka wa 2011 atangira akora ubushakashatsi nyuma y’imyaka 4 aza kubona uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro.

Madame Nyiranzirorera Immaculée Umuyobozi mukuru wa Standard Mining Company

Yagize ati”Natangiye muri 2011 baduha icyangombwa cy’ubushakashatsi,nyuma y’imyaka 4 duhabwa noneho icyangombwa cy’ubucukuzi ari naho twatangiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nyirizina”.
Avuga ko agitangira yabonaga bisa ni ibigoranye ariko Ku bufatanye n’inzego zinyuranye ndetse n’inama yagiye ahabwa kandi akazishyira mu bikorwa byarashobotse ndetse bigenda neza kugeza nuyu munsi.
Madame Nyiranzirorera Immaculée kandi avuga ko agitangira Ku isoko byari bimeze neza ariko nyuma y’aho bikagenda bigabanuka bitewe nuko isoko mpuzamahanga rihagaze ariko nabyo ntibyamuca intege.
Ati”Mbere ngitangira ku isoko byari bihagaze neza ariko nyuma mbona bisa n’ibiguye,ndavuga nti se ko bigenze bitya ndagira nte???ariko kubera ko ni ubundi amabuye ucukura uyakura mu isambu uba waraguze ntabwo uhomba cyane kuko ayo kwishyura abakozi urayabona ndetse nayo kwifashisha mu zindi gahunda,mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Niko bigenda uyu munsi biba bihagaze neza ejo bigahinduka ntabwo rero wacika intege”.

Kugeza Ubu baracukura amabuye ya Gasezereti.

Madame Nyiranzirorera Immaculée ashimira inzego za Leta zibafasha umunsi Ku munsi dore ko hanashyizweho amategeko abarengera ku buryo umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ubu ukorwa kinyamwuga.
Akomeza ashishikariza abagore n’abakobwa gutinyuka bakinjira mu mwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko hari inyungu kdi utanavunanye nkuko bamwe babyibwira.

Madame Immaculée Nyiranzirorera ni nawe muyobozi wihuriro rya RWIMA

Kuri ubu kandi kuva muri werurwe uyu mwaka Abagore n’abakobwa bari mu bucukuzi bw’amabuye mu Rwanda batangije ihuriro rizabafasha kurushaho gushishikariza bagenzi babo kwinjira muri uyu mwuga no gutahiriza umugozi umwe,Umuyobozi w’iri huriro rya RWIMA akaba ari Madame Nyiranzirorera Immaculée.

Related Articles

Leave a Comment