Home INKURU ZIHERUKA Kongo Kinshasa: Abantu umunani bishwe n’inkongi yatewe n’iturika ry’ikamyo ya lisansi.

Kongo Kinshasa: Abantu umunani bishwe n’inkongi yatewe n’iturika ry’ikamyo ya lisansi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Abantu umunani bapfuye abandi 20 barakomereka bivuye ku mpanuka y’ikamyo yari ipakiye lisansi yaturitse kuri uyu wa 14 Nzeri muri teritwari ya Madimba muri Kongo Central.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 15 Nzeri n’abayobozi b’inzego z’ibanze nyuma y’aho iby’iyi mpanuka bigiye ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nubwo hatasobanuwe imibare nyayo y’abakozweho na yo.

Iyo kamyo yibirinduye lisansi itangira kumeneka, abaturage bahurura bajya kuyivoma ari na bwo yabaturikanye igashya bamwe bagahitanwa n’iyo nkongi.

Abatwitswe n’umuriro bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bitandukanye birimo iby’i Kinshasa.

Umuhanda wabereyemo iyo mpanuka wamaze amaze amasaha menshi utari nyabagendwa kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ndetse ibirimi by’umuriro byari bigisohoka mu itanki yahiye.

Guverineri wa Kongo-Central, Guy Bandu yatangaje ko ababajwe n’iyi mpanuka mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Igihe kirageze ngo hafatwe ingamba zikakaye zo gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko yo gutwara abantu n’ibintu cyane cyane ibishobora gufatwa n’umuriro mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izi.”

Mu Ukwakira 2018, abantu barenga 30 bapfuye mu buryo nk’ubu muri aka gace.

Related Articles

Leave a Comment