Home INKURU ZIHERUKA Nyaruguru:Urubyiruko rw’Abatasi ruri gufasha gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu Bana.

Nyaruguru:Urubyiruko rw’Abatasi ruri gufasha gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu Bana.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Tumwe mu turere twagaragaragamo umubare uri hejuru w’abana bafite ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi twakomeje gushyira imbaraga mu gushaka uko icyo kibazo imibare igabanuka,Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere twagerageje kugabanya iyo mibare ku kigero gishimishije.
Imwe mu ngamba zafashwe ni ugushyiraho itsinda ry’urubyiruko bitwa Abatasi.

Nkurunziza Emmanuel ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rutobwe mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru avuga ko Abatasi ari itsinda ry’urubyiruko babafasha muri gahunda zitandukanye ariko cyane cyane bakabafasha muri gahunda zo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana.
Yagize ati”Abatasi ni itsinda ry’urubyiruko rugera kuri 200 bakaba badufasha muri gahunda zitandukanye ariko cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana,bafasha ababyeyi gukora no gutunganya imirima y’igikoni,bagatanga inkoko mu miryango kugirango abana babashe kubona amagi ndetse bakanasura amarerero ari hirya no hino kugirango bamenye uko gahunda zubahirizwa”.

Nkurunziza Emmanuel ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rutobwe mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru

Akomeza avuga ko abo batasi bamaze imyaka ibiri bakora kandi ko byatanze umusarura ushimishije dore ko muri iyo myaka ibiri bari bafite abana babarirwa muri 20 bari mu cyiciro cy’imirire mibi ariko uyu munsi bakaba nta mwana numwe bafitemo.
Ingabire Samuel ni umwe muri urwo rubyiruko rw’abatasi avuga ko bari basanzwe bahurira mu matsinda atandukanye abafasha kwiteza imbere mu midugudu ariko nyuma yaho baza kubona ko hari ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana mu kagali kabo ari naho bakuye igitekerezo cyo gufatanya n’ubuyobozi ngo bakemure icyo kibazo.

Ingabire Samuel umwe rubyiruko rw’abatasi

Ati”Twari dusanzwe dufite amatsinda duhuriramo mu midugudu,nyuma yaho tuza kwihuza noneho ku rwego rw’akagali kugirango dufatanye n’ ubuyobozi gukemura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi yagaragaraga mu bana,aha ni naho twagize igitekerezo cyo kwizigamira tugura inkoko kugeza ubu tuzitanga mu miryango itandukanye kugirango abana babone amagi,ariko na Leta iradufasha”.

Mugoyikazi Sophie nawe ni umwe muri urwo rubyiruko rw’abatasi we yavuzeko ko icyo bagamije ari ugufasha ababyeyi no kubakangurira kurwanya imirire mibi ari nayo itera igwingira mu bana.
Yagize ati”icyo tugamije muri rusange ni ugukangurira ababyeyi kujyana abana mu marero kuko hari igihe wasangaga umubyeyi ajya guhinga agasiga umwana aho aho atahiye ntamwiteho bihagije ari nabyo byatumaga tubona abana bagize ikibazo cy’igwingira,ariko kugeza ubu iki kibazo cyarakemutse abana bose bameze neza”.

Mugoyikazi Sophie avuga ko ko icyo bagamije ari ugufasha ababyeyi no kubakangurira kurwanya imirire mibi ari nayo itera igwingira mu bana.
Aho Urubyiruko rw’abatasi bororera inkoko

Hashize imyaka itanu hatangijwe Umushinga  wo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato (SPRP) mu turere twari dufite umubare munini w’abana bagwingiye.

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere twashyizemo imbaraga mu guhashya igwingira mu bana ,Ubushashatsi bwakoze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu mwaka wa 2020-2021 bwagaragaje ko muri aka karere ka Nyaruguru igwingira ryari kuri 39.1% ni mu gihe ubuherutse gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC muri uyu wa mwaka bwagaragaje ko kari kuri 34% .

Aka karere ka Nyaruguru gakomeje gushyira imbaraga mu guhashya imirire mibi mu bana kugirango mu mwaka wa 2024 kazabe kari ku bipimo bigendanye na gahunda ya Leta aho byibura igwingira rizaba riri ku kigero cya 19%.

Related Articles

Leave a Comment