Home INKURU ZIHERUKA Nyamagabe: Abafite imitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda mu 2018 basabye kuvanwa mu gihirahiro

Nyamagabe: Abafite imitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda mu 2018 basabye kuvanwa mu gihirahiro

by admin
0 comment

Imiryango irenga 370 yo mu Karere ka Nyamagabe ifite imitungo yangiritse ubwo hakorwaga umuhanda Huye- Nyamagabe-Kitabi, yasabye inzego zibishinzwe kuyikura mu gihirahiro kuko hashize imyaka igera kuri ibiri itarahabwa ingurane yabariwe mu gihe indi itarabarirwa ibyayo byangiritse.

Ubwo ibikorwa byo gukora uwo muhanda byari birimbanyije mu 2018 habaruwe imiryango 635 ifite imitungo yangiritse yiganjemo inzu. Muri yo hari igera ku 463 ifite imitungo yegereye uwo muhanda n’indi 172 yangirijwe imitungo bikomotse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Cyanika.

Mu bafite imitungo yangiritse harimo ababariwe bizezwa guhabwa ingurane ariko hari n’abavuga ko batarabarirwa.

Nzeyimana Ismaél wo mu Murenge wa Kitabi avuga ko inzu ye yangiritse ubwo hakorwaga umuhanda ariko kugeza ubu ataramenya amafaranga azishyurwa kuko abaje kubarura batayamubwiye.

Ati “Baje kubara mu minsi ishize ariko ntabwo baratubwira igenagaciro baduhaye kandi urabona ko imvura igiye kugwa, inzu yarangiritse ishobora kuzangwaho. Nifuza ko bambarira bakampa amafaranga nkaba nimutse kugira ngo inzu itazangwaho.”

Murekatete Béatha na we avuga ko yabariwe nyuma y’igihe kinini asiragira ku Karere ka Nyamagabe.

Ati “Bageze aho baraza bambarira ibihumbi 150 turangije tujya kuzuza amasezerano ku murenge bitewe n’ibyangombwa badusabaga, ariko kugeza na n’ubu ntabwo amafaranga barayampa n’ubwo ari makeya kandi inzu yarangiritse cyane.”

Mukankuranga Alvera we avuga ko inzu yagonzwe n’ikorwa ry’umuhanda ariko atarabarirwa ingurane.

Ati “Impungenge dufite ni uko imvura nigwa inzu izatugwira kuko ikorwa ry’umuhanda ryarayijegeje cyane.”

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe baganiriye na IGIHE bavuze ko inzego zishinzwe ibijyanye no kwishyura ingurane zikwiye kuvugura imikorere.

Nzeyimana ati “Iyi mikorere ntabwo ari myiza, bagombye kubanza kwimura umuturage barangiza bagatangira gushyiraho ibikorwa remezo. Twifuza ko rwose bavugurura imikorere.”

Ikigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA) kivuga ko icyo kibazo gihari ariko cyagaragaye nyuma y’uko ibikorwa byo kubaka umuhanda bitangira bityo bakaba bari gushaka uko cyakemuka.

Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri RTDA, Mizero Solange, yabwiye IGIHE ko kwimura abantu bisanzwe nk’uko amategeko abiteganya byakozwe, naho ibibazo biri kugaragara byaje nyuma kandi nabyo bari kubishakira ibisubizo.

Ati “Nibyo koko ikibazo kirahari ariko wenda reka tuvuge ko kwimurwa bisanzwe bijyanye n’umushinga byo byarakozwe nk’uko itegeko ribiteganya ariko noneho hagaragara ibindi bibazo byagiye biza uko umuhanda wubakwa.”
Yasobanuye ko ibibazo bafite byose hamwe uko ari 463 biri kwigwa n’itsinda ryihariye rigizwe n’inzego zitandukanye zireba buri muturage n’ikibazo cye.

Yavuze ko abafite ibibazo barimo abasenyewe n’imashini zikora umuhanda, abasibiwe inzira zijya mu ngo zabo n’abandi kandi ko kuba byaratinze byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kubanza kwiga kuri buri kibazo no gusaba ibyangombwa by’imitungo yangijwe.

Yijeje abaturage bose bafite ibibazo bijyanye no guhabwa ingurane ko bazazihabwa mbere y’Ugushyingo 2020 mbere y’uko rwiyemezamirimo abashyikiriza umuhanda kuko ibikorwa byo kuwubaka byarangiye.

Mizero ati “Icyo nabizeza ni uko igikorwa cyo gukurikirana ibibazo byabo no kwemeza ingurane bagomba guhabwa kigeze kure, ku buryo bitarenze mu Kwezi kwa Cumi na Kumwe mbere y’uko iri korwa ry’umuhanda ryakirwa abaturage bazaba hahawe ingurane zabo bigendeye ku bibazo bafite.”

Yakomeje avuga ko kuva hatangira igikorwa rusange cyo kwimura abantu ngo hakorwe umuhanda Huye-Nyamagabe-Kitabi hamaze gutangwa amafaranga hafi miliyari 2 Frw y’ingurane.

Mu bibazo byagaragaye nyuma ikorwa ry’umuhanda ryaratangiye hari bike bimaze gukemurwa. Mu bagera kuri 463 bafite imitungo yangijwe n’imashini zakoze umuhanda hishyuwe 88 hasigaye 375 naho muri 172 bafite ibyabo byangiritse bitewe no gucukura ikirombe cya Cyanika, hishyuwemo 162.

Kugeza ubu hari abaturage 12 babariwe imitungo ariko bananirwa kumvikana na RTDA ku ngurane ishaka kubaha kuko bavuga ko iyo babarirwa ari nke ugereranyije n’agaciro baha imitungo yabo.Abafite imitungo yangiritse bavuze ko bamaze igihe kirekire basiragira mu buyobozi basaba guhabwa ingurane

Related Articles

Leave a Comment