Home INKURU ZIHERUKA Rubavu: Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima arashinjwa gusambanya umukobwa amuteye inshinge zisinziriza.

Rubavu: Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima arashinjwa gusambanya umukobwa amuteye inshinge zisinziriza.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umukobwa w’imyaka 30 wo mu Murenge wa Bugeshi yashinje Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima ko yamwangirije ubuzima ubwo yamuteraga inshinge zisinziriza akamusambanya.

Muri Nzeri 2021 nibwo uwo mugore yamenyanye n’uwo muyobozi ubwo yari umukorerabushake kuri iki kigo ari na bwo yaje gufatwa ku ngufu.

Ngo ibyo yakorewe byatumye atakarizwa icyizere kuko yari umuhuzabikorwa w’abakorerabushake mu kagari agahita yamburwa izo nshingano.

Ati “Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima twamenyanye nkorera kuri iki Kigo Nderabuzima, nyuma yaje kunsaba ko namwuzuriza igitabo cy’abantu baza kwikingiza Hepatite anyishyura ibihumbi bitanu. Nyuma yansabye ko najya muhahira ndabikora, ibyo nahashye akabicyura iwe kuko icumbi rye riba mu kigo nderabuzima.”

Mu buhamya bwe akomeza avuga ko nyuma yamusabye ko ibyo yamuhahiye yabimushyira iwe mu icumbi ahageze amutera inshinge aramusinziriza.

Ati “Yamfashe ku ngufu ntabaza inzego zitandukanye, ngera n’aho ntabaza akarere, uwo mugabo ampa amafaranga ibihumbi 100 Frw kugira ngo mve muri iyo nzu ndayafata ariko ngira ipfunwe ryo gusubira mu rugo nyuma y’iminsi irindwi mbana na we ansambanya.”

Akomeza avuga ko ikibazo cye yakigejeje kuri RIB Sitasiyo ya Busasamana bahamagaje uwo mugabo yanga kwitaba.

Ngo yumvise ko bagiye kumufata bakamufunga, ahitamo kumutunga nk’umugore amutuza i Musanze (Byangabo) nyuma aza kumuta mu nzu.

Inzu babagamo bari barayikodesheje amezi abiri ya mbere. Nyirayo yavuze ko uwo mugore n’umugabo bashwanye umugabo atwara imfunguzo z’inzu ye kuva muri Mutarama 2022 kugeza ubu akaba atarazisubiza.

Ati “Barabanaga kuko ni njye wabakodesheje inzu. Muri Mutarama baje gushwana umugabo atwara imfunguzo z’inzu yanjye kugeza ubu ntarazigarura. Byampombeje asaga ibihumbi 100 Frw. Nanjye nkaba nsaba ko narenganurwa.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima ushinjwa yanze kwitaba telefone kugira ngo asobanure ibyo bamurega.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yavuze ko ikibazo akizi kuko yakiganiriyeho n’uwo mukobwa akamunenga ko yemeye kurarana n’umugabo wubatse kandi abizi ko yasezeranye.

Ati“Twamusabye ko ikirego yakijyana mu bunzi bakagikemura ariko yaba abona hari ikindi akeneye akegera Akarere tukareba ko hari icyo twamufasha.”

Akomeza avuga ko uyu muyobozi w’Ikigo Nderabuzima yahawe igihano cy’imyitwarire, anengwa nk’umukozi.

Related Articles

Leave a Comment