Home INKURU ZIHERUKA Amwe mu mateka y’inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi

Amwe mu mateka y’inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Inzibutso enye za Jenoside ziherutse gushyirwa mu murage w’Isi, zacanyweho Urumuri rw’icyizere, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zishyinguyemo, ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana ku mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kwandika inzibutso za Jenoside mu murage w’Isi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco UNESCO, bifite akamaro kanini kuko haba hagamijwe kurushaho kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izo nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zashyizwe mu murage w’Isi, ni Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, urwa Bisesero mu Karere ka Karongi, urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe n’urwa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Zigiye zifite umwihariko bitewe n’ubukana Jenoside yahakoranywe.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abantu batandukanye bifatanya n’u Rwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakanasura Inzibutso zitandukanye

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwubatse ku Gisozi  mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, akaba ari rwo runini mu gihugu rukaba rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishe mu gihe cya Jenoside isaga 250 000, bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Rwubatswe mu 1999, rugizwe n’inzu y’amateka aho abantu bibonera uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza ubwo rwagwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari n’ibice byerekana ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ibikoresho byakoreshejwe mu kwica inzirakarengane, Hanerekanwa uburyo nyuma ya Jenoside u Rwanda rwafashe inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Hanze hari imva zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari n’urukuta rwanditseho amazina 2000 yasho boye kumenyekana. Hari inzu nshyinguranyandiko ifasha abashakashatzsiari naho hareberwa sinema ndetse n’ubusitani abantu bashobora kwicaramo bagatekereza bakibuka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Rwubatse mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Remera, mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Ni agace kakunze kurangwa n’Ubwicanyi ndengakamere kuva mu myaka ya 1959. Ku gikorwa kigayitse cyakozwe ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abakoloni baciye Abatutsi babohereza mu mashyamba ya Kibungo na Bugesera habaga isazi ya Tsetse.

Ubuyobozi uko bwagiye bukurikirana kuva kuri Repubulika ya I kugeza ku ngoma ya Habyarimana Juvenal bwakomeje gucengeza urwango hagati y’Abanyarwanda kugeza aho bigeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Rwubatse ahantu harimo hubakwa ishuri rya tekiniki mu 1994.

Mu ijoro ryo ku itariki 21 Mata 1994, hishwe inzirakarengane   zahungiye i Murambi abasaga 45 000 bavutswa ubuzima.

Mu 1995 imibiri y’Abatusti biciwe i Murambi ndetse bakanajugunywa mu byobo byacukuwe n’imashini, bakuwe muri ibyo byobo bashyingurwa mu cyubahiro. Imibiri imwe yarashyinguwe, itarangiritse cyane ibikwa hakoreshejwe ishwagara nk’ibimenyetso bya Jenoside.

Reception, igice gikubiyemo amateka cyane avuga kuri Jenoside, Mesium igice gishyinguyemo imibiri igera ku 50 000, igice kibitse imibiri mu mashuri ari naho benshi baguye igera ku 1 200 n’imyenda nk’ibimenyetso bya Jenoside.

Igice cy’ahari haracukuwe ibyobo rusange byatabwemo imibiri y’Abatutsi nyuma yo kubica , nyuma byakuwemo iyo mibiri y’Abatutsi biciwe i Murambi.  icyo gice kinagaragaramo aho ibendera ry’Abafaransa ryari rishinze n’ikibuga cyakinirwahoo Volleybal n’imngabo z’Abafaransa zari zifite ibirindiro I Murambiu mu gihe cya Operation Turquoise n’ahantu umuntu ashobora kwicara agatekereza akibuka maze akaruhuka.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata

Mu 1959 na 1960, Abatutsi bakuwe mu tundi duce bajya gutuzwa  I Nyamata ku ngufu mu Bugesera ahari isazi ya tsetse.

Mu 1980 bamaze kuhatunganywa no kuhagira heza hanubakwa Kiliziya, hanyuma mu 1994 Abatutsi bahungiye muri iyo kiliziya Interahamwe zabirayemo zirabatemagura zibateramo amagerenade hapfa abarenga 45 000 mu munsi umwe.

Nyuma y’imishikirano hagati ya Leta na Kiliziya Gatulika iyo kiliziya naho yubatswe yahindutse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urwo rwibutso rugizwe n’aho abakirisitu bicaraga, imyenda abishwe bari bambaye n’ibikoresho abishe bakoresheje harimo imihoro, amacumu, ibyuma n’ibindi bitandukanye hakanaba n’amashapule abishwe bari bambaye.

Muri Kave hari imibiri y’abishwe iri mu birahure bitayibuza kugaragara. Mu busitani bw’iyo kiliziya hari n’imva 2 zirimo imibiri yibutsa ukuntu abantu bishwe urw’agashinyaguro hakaba n’amabuye asennye neza yanditseho amazina ya bamwe mu bahashyinguwe.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero

Rukunze kuvugwa nk’urwibutsoi rw’intwari Rwubatswe mu 1998 kugira ngo habungabungwe amateka ya Jemnoside mu Krere ruherereyemo kuko bagerageje kwirwanaho banga kwicwa barebera.

Mu bwicanyi bwo mu 1962 no mu 1973, Abatutsi bo mu Bisesero bahungiye ku musozi wa Muyira babasha kwirwanaho, no mu 1994 bahungiye kuri uwo musozi bibwira ko babigenza nka mbere bakirwanaho.

Babashije kwirwanaho miu gihe cy’ukwezi bakoresha amacumu, imihoro, amabuye ndetse n’inkoni barwana n’abafote imbunda na gerenade  nfdetse bakaba baranashoboye kwaka intwaro m bamwe mu bicanyi intwaro.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rwubatse ku musozi uturuka hasi ugana hejuru, uwo musozi wubatseho inzu 3, mu mpinga y’umusozi hari imva 7 zishyinguyemo imibiri igera ku 50 000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ukinjira mu rwibutso hari amabuye menshi ashinzemo amacumu 9 yibutsa ko ari yo ntwaro bakoresheje birwanaho. Hari n’inzu nto y’isomero usangamo ibitabo byanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Related Articles

Leave a Comment