Home Inkuru Nyamukuru I New York,Perezida Kagame na Tshisekedi bahujwe na Perezida Emmanuel Macron.

I New York,Perezida Kagame na Tshisekedi bahujwe na Perezida Emmanuel Macron.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame, mugenzi we, Félix Tshisekedi na Emmanuel Macron w’u Bufaransa bagiranye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagaruka amahoro.

Aba Bakuru b’Ibihugu bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibi biganiro, Perezida Kagame, Tshisekedi na Emmanuel Macron bagiranye bigamije kurebera hamwe inzira zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro bibaye kandi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bimaze iminsi bidacana uwaka kuko iki gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rugashinja iki gihugu ubushotoranyi no kuba ingabo zacyo zikorana n’abarwanyi ba FDLR biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere y’uko ibiganiro byahuje aba bakuru b’ibihugu biba, Perezida Tshisekedi yari yongeye kuzamura ibirego byo gushinja u Rwanda gushyigikira M23 mu mbwirwaruhame yagejeje ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ya Loni nubwo Perezida Kagame yagaragaje ko igisubizo cy’ibibazo bya RDC kitari mu kwitana ba mwana.

Perezida Kagame yashimangiye ko ibibazo biri muri RDC uyu munsi bidatandukanye n’ibyo mu myaka 20 ishize, ubwo hoherezwaga ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, bunini kandi buhenze kurusha ubundi.

Yakomeje ati “Ibi byategeje ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko u Rwanda, ibitero byambukiranya imipaka byashoboraga kwirindwa. Hakenewe mu maguru mashya ubushake bwa politiki bwo gukemura umuzi w’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Kwitana ba mwana gusa ntibikemura ibibazo. Izi mbogamizi ntabwo bivuze ko zitakemurwa, kandi ibisubizo bishobora kuboneka.”

Perezida Kagame yavuze ko habayeho ubufatanye mpuzamahanga, nta kidashoboka.

Ibi biganiro byahuje Perezida Kagame, mugenzi we wa RDC na Emmanuel Macron bibaye mu gihe hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko uyu muyobozi w’u Bufaransa yaba ari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bihugu by’ibituranyi byongere kubana neza, cyane ko muri Kamena 2022 u Bufaransa bwari bwatangaje ko buhangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nkuru Jeune Afrique yatangaje mu ntangiriro z’iki cyumweru yavuze ko ifite amakuru yizewe avuga ko u Bufaransa bwinjiye mu bikorwa byo guhuza u Rwanda na RDC ku bw’amakimbirane bifitanye.

Amakuru dukesha iki kinyamakuru avuga ko muri Kamena 2022, ubwo umwuka mubi wari wifashe nabi cyane hagati y’ibihugu byombi, Perezida Emmanuel Macron yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse akaza kwiyemeza ko azahamagara Perezida Félix Tshisekedi kuri telefone.

Bivugwa kandi ko kugira ngo habeho ubuhuza bwa Perezida wa Angola, João Lourenço Perezida Macron yabigizemo uruhare ndetse agakomeza gushyigikira intambwe zose zagendaga ziterwa.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA muri Nyakanga 2022 yavuze ko nta nyungu u Rwanda rwagira mu guhungabanya umutekano wa RDC.

Yavuze ko ibirego RDC ishinja u Rwanda byo gushyigikira Umutwe wa M23 nta shingiro bifite ahubwo iki gihugu gishyigikira FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Ntabwo ari byo, nta shingiro bifite ahubwo RDC ishyigikira FDLR kandi ikibabaje ni uko Monusco, ingabo za Loni ziri muri Congo zibizi. Ni na ko byagenze ijya kurasa ku butaka bw’u Rwanda. Hari ibyagiye biba kuva mu 2019 ubwo FDLR yinjiraga ku butaka bwacu mu Kinigi ariko ikaza guhashywa n’ingabo zacu, yari yaturutse muri RDC ndetse barahawe intwaro na RDC.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo bitero hongeye kubaho ibikorwa byo kurasa ku butaka bw’u Rwanda ubugira gatatu.

Ati “Nyuma y’ibyo habayeho kurasa ku butaka bw’u Rwanda ubugira gatatu hakoreshejwe intwaro ziremereye, bishe abantu, basenya ibintu. Ibi byose twabiganiriye na RDC, ibyo ni byo navuga. Ku rundi ruhande kuki twagira uruhare mu bibazo biri kubera muri RDC muri ubwo buryo? Ariko bakoze ibishoboka byose ngo badushyire mu bibazo byabo.”

Perezida Kagame yavuze ko ubwo Félix Antoine Tshisekedi yatorwaga, ikibazo cya M23 bagiye bakiganiraho cyane ku buryo hari n’intumwa ze zagiye ziza mu Rwanda kureba abarwanyi b’uyu mutwe bari barahahungiye bakizezwa ko bagiye gukemura ikibazo cyabo.

Yavuze ko ubwo M23 yajyaga kubura imirwano, u Rwanda rwari rwaraburiye Congo rushingiye ku makuru rwari rufite mu bijyanye n’ubutasi.

Related Articles

Leave a Comment