Home INKURU ZIHERUKA Abitabira imurikagurisha mpuzamahanga barishimira servisi nziza bahabwa na Sina Gerard.

Abitabira imurikagurisha mpuzamahanga barishimira servisi nziza bahabwa na Sina Gerard.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nkuko bisanzwe buri mwaka u Rwanda rutegura imurikagurisha mpuzamahanga rikitabirwa n’abacuruzi baturuka mu bihugu bitandukanye ndetse n’abo mu Rwanda muri abo ntihajya haburamo Sina Gerard(Nyirangarama)umuyobozi wa Entreprise URWIBUTSO.

Abitabiriye iri murikagurisha r’uyu mwaka ryatangiye taliki ya  taliki 11-ukuboza kugeza taliki 31-ukuboza bavuga ko bishimira serivisi nziza bahabwa iyo bageze ahakorera Sina Gerard (Ese URWIBUTSO) kuko usanga ibintu byose biri ku murongo kandi bakanakirwa neza.

Hakizimana Eugene avuga ko amaze imyaka myinshi yitabira imurikagurisha mpuzamahanga kandi ko buri gihe uko aryitabiriye adasiba gutahana ibicuruzwa bya Entreprise Urwibutso kubera ubwiza bwabyo kuko biba ari umwimerere.

Ati”Kuva imurikagurisha ryatangira nkunze kuryitabira buri mwaka,nubu nubwo hari icyorezo nabinye harashyizweho ingamba zo kukirinda narijemo kugirango ndebye ibishya bihari,kwa Sina sinataha ntahageze ngo ngure ibicuruzwa bye kuko mbikundira umwimerere wabyo,ariko ikirushijeho nkunda uburyo bakiramo ababagana kuko ubona ko baba biteguye mu buryo buri hejuru mbese ibintu byose usanga biri ku murongo”.

ntego ya SINA Gérard ni ukuzamura abahinzi nyarwanda

SINA Gérard ahamya ko ahoza abahinzi nyarwanda ku mutima kuko nubwo na we ari umuhinzi-mworozi, umusaruro we udahagije mu byo yongerera agaciro, ahubwo wiyongeraho n’uwo agura n’abahinzi batandukanye mu gihugu.

Avuga ko intego ye nyamukuru ari ugufasha abahinzi bo mu Rwanda kubona isoko ryagutse, n’abadafite ubumenyi buhagije ku buhinzi bakabuhabwa, abakiri bato bagatozwa gukura bakunda ubuhinzi n’ubwrozi binyuze muri College Fondation SINA Gérard.

Sina Gerard nawe ashimira abitabiriye iri murikagurisha rya 2020 abizeza ni ubundi serivisi nziza ndetse anabasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Related Articles

Leave a Comment