Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yafunguye ku mugaragaro Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP].
Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yari aherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta; uw’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.
Cyabaye mu gihe mu Mujyi wa Kigali hateraniye Inama Mpuzamahanga yiga ku byanya bya Afurika bikomye [Africa Protected Areas Congress, APAC]. Iyi nama yateguwe na African Wildlife Foundation, iteganyijwe ku wa 18-23 Nyakanga 2022. Yitabiriwe n’abayobozi, inzobere mu ngeri zitandukanye n’abaturage hagamijwe kuganira ku mumaro w’ibyanya bikomeye mu kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, Kabera Juliet, yasobanuye ko Pariki ya Nyandungu yubatse ahantu hahoze igishanga cyari cyarangiritse cyane.
Ati “Uyu mushinga ni intangiriro yo gusazura ibindi bishanga bitanu bizatunganywa mu Mujyi wa Kigali.’’
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Urujeni Martine, yavuze ko kubungabunga ibidukikije bizafasha u Rwanda gukomeza kugendera mu cyerekezo rwihaye cyo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Ati “Mu gihe duhanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga Pariki ya Nyandungu ni ingenzi mu gufasha kugabanya ibyago byo kwiyongera kw’isuri muri Kigali no gushyiraho ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira muri Kigali.’’
Yasabye Abanyarwanda gufata neza ibishanga kuko iyo bikozwe bitanga umusanzu mu kubungabunga ibidukikije mu ngeri zitandukanye.
Ati “Ndanashimira abafatanyabikorwa bakorana natwe mu gusukura umujyi no kubaka ubukungu butangiza bidukikije.’’
Urujeni yijeje ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gutera inkunga ibikorwa bigamije guharanira ko Pariki ya Nyandungu ibungwabungwa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, n’abayobozi bakuru bamuherekeje bateye ibiti muri Pariki y’Ubukerarugendo ya Nyandungu mu rwego rwo kubungabunga amashyamba.
Pariki ya Nyandungu imaze iminsi 10 ifunguye amarembo ndetse abantu bemerewe kuyisura. Icungwa na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo gifite BK Arena kuva mu Ukwakira 2020.
Ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko yafunguwe mu Mujyi wa Kigali, aho abantu bashobora kuruhukira nyuma y’akazi cyangwa bavuye mu zindi gahunda.
Pariki ya Nyandungu igizwe n’ibice [sectors] bitanu; bibiri bibanza ni ahantu h’igishanga ariko hari ibyatsi n’ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa ndetse byanashyizwemo inzira zireshya n’ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n’abakoresha amagare.
Muri iyi pariki hari agace kahariwe Ubusitani bwa Papa [Pope’s Garden]. Hagaragaza ahantu Papa Yohani Pawulo II yasomeye Misa ku wa 9 Nzeri 1990, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda. Inafite ubwoko bw’ibiti birenga 60 bya Kinyarwanda (indigenous trees) bishobora gukorerwaho ubushakashatsi. Byiyongeraho ibiti by’imiti gakondo 50 byakoreshwaga mu buvuzi bwo hambere.
Kugeza ubu ibarurwamo amoko 102 y’inyoni zirimo imisambi, inyange n’izindi. Hari inyamaswa zatangiye kuyigaragaramo zirimo akanyamasyo n’ifumberi.
Pariki ya Nyandungu iri mu Mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, ni ku buso bwa hegitari 121, hagati y’umuhanda wa La Palisse Hotel kugera k’ugana i Ndera kuri 15.
Mu 2017 ni bwo yatangiye gusazurwa mu mushinga watewe inkunga n’Ishami rya Loni rishinzwe Ibidukikije [UNEP], Leta y’u Butaliyani n’iy’u Bwongereza n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Fonerwa [cyatanzemo miliyari 2.4 Frw]. Yuzuye itwaye miliyari 4.5 Frw, itanga imirimo ku bagera ku 4000.