Home INKURU ZIHERUKA Pioner Contractors irashimirwa uruhare rwayo mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Pioner Contractors irashimirwa uruhare rwayo mu kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

by Nsabimana Jean Claude
1 comment

Pioner Contractors LTD ni sosiyete ikora imirimo itandukanye ariko cyane cyane yibanda ku bwubatsi, yatangiye ibikorwa byayo hano mu Rwanda muri 2013 dore ko yari isanzwe ikorera mu gihugu cya Kenya intego yabo nyamukuru ikaba yari iyo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no kubigisha guhanga imirimo.

Imana Stell Rwanda ni rumwe mu nganda zikorana na Pioner Contractors LTD bakaba baragiranye amasezerano kugirango babafashe kuzamura umusaruro wa Ferabeto (Fer à béton)uru ruganda rusanzwe rukora, cyane ko ari nabo bari barabubakiye inyubako bakoreramo mu karere ka Bugesera.

Bamwe mu bakozi bakorera iyi sosiyete ariko bakorera muri uru ruganda Imana Steel Rwanda bavuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho ndetse bakanashima uko bitabwaho mu kazi kuko ibyangombwa byose babihabwa.

Uwizeyimana Fidele ni umwe muri abo bakozi avuga ko yatangiye gukorera muri uru ruganda kuva mu mwaka wa 2018 kandi ko amaze kugera kuri byinshi bishimishije.
Ati”kuva natangira gukorera Pioner Contractors nageze kuri byinshi kuko ntunze umuryango wanjye ndetse nkaba mfite n’imishinga mito mito natangije byose mbikesha umushahara nkorera hano”.
Akomeza avuga ko muri 2019 yakoze impanuka ari mu kazi akitabwaho akavuzwa kugeza akize ndetse nyuma yaho akagarurwa mu kazi agashimira ubuyobozi bwa Pioner Contractors uburyo bita ku bakozi mu gihe bagize ikibazo mu kazi.

Ngabonziza Emmanuel nawe amaze imyaka igera kuri ibiri akorera Pioner Contractors yadutandarije ko yishimira uburyo bafatwa mu kazi kuko umushahara ubonekera igihe kandi bagahemberwa kuri banki bityo bikaba byanabafasha kwaka inguzanyo igihe bayikeneye.
Ati”Muby’ukuri kuva nagera muri aka kazi nageze kuri byinshi,nkaba nshimira abayobozi bacu kuko n’igihe uhuye n’ikibazo urabegera ukakibagezaho kandi bakagikemura.umushahara ubonekera igihe kandi duhemberwa kuri banki ku buryo uwashaka kwaka inguzanyo kugirango agire indi mishinga yakora yayibona bitamuruhije”.

Ibyo kwishimira kandi binagarukwaho na Uzaribara Emmanuel uvuga ko amaze imyaka itatu akora kandi bimufasha gutunga umuryango we ndetse akavuga ko umukoresha wabo ariwe Pioner Contractors abaha ibyangombwa byose nkenerwa kugirango babashe gukora akazi kabo neza.
Yagize ati”Hano nahatangiye akazi muri 2017,aka kazi kamfatiye runini kuko mbasha kwita ku muryango wanjye,ndetse Umukoresha wacu turamushimira ko adufata neza ku buryo ibyo umukozi agenerwa n’amategeko byose arabiduha,umushahara ubonekera igihe,turateganyirizwa ndetse n’abazige ibyago byo guhura n’impanuka bitabwaho kugeza bakize,urebye uburenganzira bwacu nk’Abakozi hano rwose burubahirizwa”.

Ku ruhande rwe Ushinzwe abakozi mu ruganda Imana Stell rukorana na Pioner Contractors,Bwana Kamanyire Jean Paul avuga ko kugirango umusaruro uboneke umukozi agomba gufatwa neza ari nabyo bashyira imbere.
Ati”Icyo dushyira imbere ni uburenganzira bw’umukozi ndetse n’inyungu z’umukozi,urugero nabaha niba hagize umukozi ugirira impanuka mu kazi turamuvuza yamara gukira akagaruka mu kazi ariko noneho tukamuha akazi katavunanye bitewe niyo mpanuka yagize kandi tugakomeza kumuha umushahara we nta gihindutse”.

Bwana Kamanyire kandi avuga ko nabo bishimira ibyo abakozi babo bamaze kugeraho nubwo ngo muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus nabo babaye nk’abahungabana muby’ubukungu.
Yagize ati”Ihungabana ry’ubukungu twararigize muri iki gihe,akazi kaba gake ndetse n’umusaruro uba muke ariko tugenda duhangana nabyo ku buryo nta mukozi wacu wizege ahagarikwa kubera iki cyorezo,ahubwo twarebye uko bose bajya baza mu kazi basimburana,ntabwo wafata umukozi urya ari uko yakoze ngo umuhagarike muri ibi bihe kandi icyo twiyemeje dushyize imbere ari inyungu z’umukozi nkuko nari nabibabwiye”.

Umuyobozi mukuru wa Pioner Contractors Bwana Iyamuremye Jean Damascene avuga intego yabo nyamukuru kuva aho baziye gukorera mu Rwanda yari ukurwanya ubushomeri mu rubyiruko ndetse no kubahugura bakaba abanyamwuga mubyo bakora cyane cyane mu cyiciro cy’ubwubatsi.
Ati”Twari dusanzwe dukorera imirimo yacu mu gihugu cya Kenya ariko muri 2013 twiyemeje kuza gukorera mu Rwanda kugirango dufatanye n’abandi kurwanya ikibazo cy’ubushomeri cyane cyane cyari cyugarije urubyiruko,muby’ukuri dutangira ntabwo byatworoheye kuko byadusabye kubanza guhugura abo twahaye akazi kugirango bagere ku rwego rushimishije cyane ko wasangaga ibirebana n’ubwubatsi hariyambazwaga abo mu bindi bihugu by’abaturanyi,ariko kugeza uyu munsi abakora iyo mirimo hafi ya yose ni Abanyarwanda kandi twahuguye”.

Pioner Contractors LTD ni sosiyete y’ubucuruzi ikora ibigendanye n’ubwubatsi,ikaba ikorera ahabonetse akazi hose mu Rwanda,kugeza ubu mu bakiriya babo harimo n’uruganda Imana Stell rukora Ferabeto (Fer à béton)dore ko ari nabo babubakiye aho bakorera mu Karere ka Bugesera,nyuma yaho baza gukomeza imikoranire noneho mu buryo bwo kongera umusaruro kugeza na nubu.

Related Articles

1 comment

Nshimiyimana Joel March 4, 2021 - 1:33 pm

Mukomeze aho mu kwesa imihigo no kugeza urubyiruko rw’u Rwanda kuri byinshi

Reply

Leave a Comment