Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ yabuze amahirwe yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2021 ubwo yananirwaga gutsindira Cameroun kuri Stade Japoma, binganya ubusa ku busa mu mukino Kwizera Olivier yabonyemo ikarita itukura kuri uyu wa Kabiri.
Amavubi yasabwaga gutsinda Cameroun mu rugo, ariko Mozambique ikayatsindira cyangwa ikanganya na Cap-Vert mu wundi mukino wo mu itsinda F wabereye i Maputo.
Cameroun yari mu rugo ni yo yagaragaje inyota yo gutsinda ku buryo bubiri bwa Vincent Aboubakar mu minota 15 ya mbere.
Umupira wa mbere yawuteye ari muri metero nka 20, inyuma y’urubuga rw’amahina, ujya hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Kwizera Olivier.
Ubundi ni umupira wahinduwe na Fai Collins waherejwe na Malong Kunde, awutanga Nirisarike Salomon, ashatse kuroba umunyezamu Kwizera Olivier, ujya ku ruhande.
Kapiteni wa Cameroun, Vincent Aboubakar, yabonye kandi uburyo bwiza mu rubuga rw’amahina ubwo haburaga iminota umunani ngo igice cya mbere kirangire, ariko Imanishimwe Emmanuel awumukura ku kirenge.
Nta buryo bukomeye Amavubi yabonye mu minota 45 ibanza, uretse umupira washyizwe ku mutwe na Nirisarike ukajya hanze n’indi ibiri yatewe na Byiringiro Lague na Omborenga Fitina ntigere ku izamu.
Nyuma y’iminota 10 igice cya kabiri gitangiye, umunyezamu w’u Rwanda, Kwizera Olivier, yahawe ikarita itukura nyuma yo gukinira nabi Moumi Ngamaleu wari ucomekewe umupira ari hafi kwinjira mu rubuga rw’amahina.
Kwizera n’ubundi yari yasibye umukino wa Mozambique kubera ikarita nk’iyi yabonye ku ikosa nk’iryo, muri ¼ cya CHAN 2020 na yo yari yabereye muri Cameroun.
Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka, Mvuyekure Emery ajya mu izamu asimbuye Iradukunda Bertrand.
Mvuyekure wigaragaje ku mukino wa Mozambique, yongeye kwigaragaza kandi ku buryo bw’ishoti ryatewe na Vincent Aboubakar ku munota wa 62, umunyezamu w’Amavubi awushyira muri koruneri.
Sugira Ernest yasimbuye Byiringiro Lague mu minota 12 ya nyuma, ariko ntacyo byafashije Amavubi atabonye uburyo bugana mu izamu dore ko n’umupira watewe na Kagere Meddie ukajya ku ruhande, umusifuzi wo ku ruhande yerekanye ko hari habayeho kurarira.
Cameroun izakira Igikombe cya Afurika cya 2021 mu ntangiriro z’umwaka utaha, yakabaye yafunguye amazamu habura iminota itanu ngo umukino urangire, ariko ishoti ryatewe na Ngnowa Yre nyuma yo guherezwa na Vincent Aboubakar, rijya hejuru y’izamu.
Kunganya uyu mukino byatumye Amavubi asoza imikino yo mu itsinda F ari ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu, akurikiwe na Mozambique yasoje ifite ane.
Iki gihugu cya nyuma, cyatsindiwe mu rugo na Cap-Vert igitego 1-0, yo yujuje amanota 10, ibona itike hamwe na Cameroun ya mbere n’amanota 11.
Kuva u Rwanda rukinnye Igikombe cya Afurika bwa mbere mu 2004, ntirurongera kubona andi mahirwe yo kwitabira iryo rushanwa ndetse ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2003, rwari rugeze ku mukino wa nyuma rufite amahirwe yo kurikina.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
U Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna (c), Iradukunda Bertrand, Byiringiro Lague na Kagere Meddie.
Cameroun: Omossola Simon, Fai Collins, Jonathan Ngwem, Meyapya Fongain, Ngadeu Michael, Hongla Martin, Kunde Malong, André-Frank Zambo-Anguissa, Moumi Ngamaleu, Clinton Njie na Vincent Aboubakar (c).