Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko umugororwa witwa Masengesho Daniel wari muri Gereza ya Rusizi yarashwe n’umucungagereza akahasiga ubuzima, nyuma yo gushaka gutoroka yahagarikwa akabyanga.
Mu itangazo RCS yashyize kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, yanditse iti “Kuri gereza ya Rusizi, umugororwa witwa Masengesho Daniel yagerageje gutoroka mu ijoro, abonywe n’abacungagereza arenga ku byo bamubwiye araraswa bimuviramo urupfu.”
Ku isaha ya saa 19:47 z’umugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2021 ari bwo Masengesho yabonywe n’abacungagereza arimo kurira urupangu ashaka gutoroka, babanza kurasa hejuru ariko yanga gusubira inyuma, birangira bamurashe.
Masengesho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine, yarashwe agerageza gutoroka Gereza ya Rusizi iherereye ku musozi urebana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Mujyi wa Bukavu.