Home Imikino AS Kigali yanganyije na CS Sfaxien ihita inasezererwa muri CAF Confederation Cup.

AS Kigali yanganyije na CS Sfaxien ihita inasezererwa muri CAF Confederation Cup.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya AS Kigali ntiyakabije inzozi zo kugera mu matsinda nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien

Ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 43 w’umukino, kuri Coup-Franc yatewe na Kwizera Pierrot, Aboubakar Lawal aza guhita atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali, igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.

Ku munota wa 60 w’umukino, ikipe ya CS Sfaxien yaje gutsinda igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Firas Chawat n’umutwe ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1, AS Kigali yari yanatsindiwe muri Tunisia ibitego 4-1, yahise isezererwa, naho CS Sfaxien ihita ibona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Related Articles

Leave a Comment