Home Imikino Bigoranye AS Kigali yasezereye Orapa United ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Bigoranye AS Kigali yasezereye Orapa United ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Igitego cyo mu minota ya nyuma cyatsinzwe n’Umunya-Nigeria Abubakar Lawal, cyafashije AS Kigali gutsinda Orapa United 1-0, iyisezerera ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi.

AS Kigali yagiye gukina uyu mukino ibizi ko isabwa kuwutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro, ni nyuma y’uko yari yatsindiwe muri Botswana ibitego 2-1.

Umutoza w’ikipe y’Abanyamujyi, Nshimiyimana Eric, yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi babanjemo, hajyamo Bate Shamiru, Karera Hassan na Ishimwe Christian.

Uburyo bwa mbere bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ni ubwo ku munota wa 29, aho Abubakar Lawal yateye umupira n’umutwe, uca hejuru y’izamu.

Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangira, Hakizimana Muhadjiri yacomekeye umupira muremure Shabani Hussein Tchabalala, umunyezamu Malapela asohoka nabi usa n’umurenga, ariko ku bw’amahirwe akozaho intoki ujya muri koruneri.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, havamo Ntamuhanga Tumaini Tity hinjiramo Orotomal Alex.

Ikipe y’umutoza Nshimiyimana yasatiriye cyane, ibona uburyo burimo ishoti ryatewe na Tchabalala, umupira uca hejuru y’izamu mu gihe Nsabimana Eric Zidane yatereye ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina, nabwo umupira uca hejuru.

Ku munota wa 74, Lawal yahushije igitego ku mupira yari ahinduriwe na Rugirayabo ateye mu izamu umunyezamu arawufata.

Mu minota ya 80, AS Kigali yabonye uburyo bubiri bukomeye, imipira yatewe na Bayisenge Emery ku muterekano ndetse n’uwa Ishimwe Christian, isubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Byasabye gutegereza umunota wa 90, Abubakar Lawal atsinda igitego cyari gikenewe ku mupira yaherejwe na mugenzi we, Orotamal Alex.

Gutsinda uyu mukino byahesheje AS Kigali gukomeza mu ijonjora rya kabiri ku gitego yatsindiye hanze. Izabanza kwakira KCCA yo muri Uganda hagati ya tariki ya 22 n’iya 23 Ukuboza mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kampala hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mutarama 2021.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Rugirayabo Hassan, Ishimwe Christian, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ntamuhanga Tumaini Tity (c), Kalisa Rashid, Nsabimana Eric, Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Aboubakar Lawal.

Orapa United: Malapela, Kgaswane (c), Mosige, Hlabano, Makopo, Nyamanjiva, Gagoangwe, Mabaya, Elias, Makgantai na Kebatho.

Related Articles

Leave a Comment