Home INKURU ZIHERUKA Abatuye Umudugudu wa Cyeru,Akagali ka Mbandazi barashima ubutwari bw’ingabo zabohoye igihugu.

Abatuye Umudugudu wa Cyeru,Akagali ka Mbandazi barashima ubutwari bw’ingabo zabohoye igihugu.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umunsi wo Kwibohora uba buri mwaka taliki 4 Nyakanga, ni umunsi Abanyarwanda bazirikana uko i RPA (Ingabo za RPF Inkotanyi) yahagaritse burundu Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umunsi usobanuye byinshi ku Rwanda n’Abanyarwanda kuko ari bwo batangiye ubuzima bushya bwo kuba mu gihugu cyabo gitekanye kandi abagituye bunze ubumwe.

Mu rwego rwo kwishimira imyaka 28 ishize Abanyarwanda babohowe ingoyi y’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hateguwe ibikorwa bitandukanye byo kwizihiza ibyo birori.
Mu mudugudu wa Cyeru,Akagali ka Mbandazi.Umurenge wa Rusororo,Akarere ka Gasabo bawizihije mu busabane bw’abaturage batuye uwo mudugudu,ahatanzwe ibiganiro bitandukanye byagarutse ku butwari bw’ingabo za RPF Inkotanyi.

Mu batanze ibiganiro harimo Bwana Rutinywa Jean Paul akaba ni umukuru w’umudugudu wa Cyeru nyuma yo gutangiza ibi birori yagarutse cyane ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu avuga ko taliki ya mbere ukwakira ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse no guhagarika Jenoside,avuga ko ari urugendo rukomeye rw’imyaka ine rwashyizweho akadomo no kubohora Umujyi wa Kigali taliki ya 4 Nyakanga 1994

Yagize ati” Taliki ya 1 ukwakira 1990 umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’urugamba rw’amasasu,

Ingabo za RPA ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora RPA.Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wari muri Amerika Ku ishuri byabaye ngombwa ko ahagarika amasomo yahise agaruka ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi byatanze umusaruro kugeza igihugu kibohowe none tukaba dufite amahoro n’umutekano mubona ubu ari nayo mpamvu twizihiza umunsi nkuyu wo kwibohora ku nshuro ya 28″.

Bwana Rutinywa Jean Paul ni umukuru w’umudugudu wa Cyeru yagarutse Ku mateka y’urugamba rwo kwibohora.

Undi watanze ikiganiro ni Kalisa Geoffrey watanze ikiganiro cyagarutse ku bibazo Abanyarwanda bari barahungiye mu bihugu by’amahanga bitewe n’ubuyobozi bubi bagiye bahura nabyo aho nta gaciro bahabwaga kuko bitwaga abanyamahanga.

Yagize ati”Nagize ibyago byo kuvukira mu mahanga,kimwe n’abandi banyarwanda bari barameneshejwe bakavutswa amahirwe yo kuba mu gihugu cyabo bitewe n’ubuyobozi bubi bwariho bwavanguraga abanyarwanda,twahuye n’ibibazo byinshi byo gusuzugurwa no guteshwa agaciro kuko batwitaga abanyamahanga mu bihugu byabo ndetse hari uburenganzira twamburwaga.muri make icyo nababwira nuko kwitwa impunzi ari ikintu kibi”.

Bwana Kalisa Geoffrey nawe watanze ikiganiro

Yanagarutse ku mpamvu zatumye ingabo z’Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
Ati”Abanyarwanda bari mu buhungiro bakomeje gusaba ubutegetsi bwa Habyarimana ko bahabwa uburenganganzira bwo kugaruka mu guhugu cyabo ariko bagasubizwa ko u Rwanda ari ruto rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi ko ntaho kuba babona,bityo rero nta yindi nzira yari isigaye uretse iy’urugamba ari nayo mpamvu taliki ya 1/ukwakira hatangijwe urugamba rwo kubohora igihugu kandi kuko abari batangije urugamba barwaniraga ukuri bararutsinze ndetse banahagarika jenoside yakoreze Abatutsi”.
Cyuzuzo Rachel ni umwe mu baturage bari bitabiriye ibi birori nawe yashimye imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’ingabo z’u Rwanda zabohoye igihugu zigahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yongeyeho ko nk’umugore atabura gushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wabahaye ijambo kuko hari byinshi bahezwagamo ariko ubu bakora ndetse bakabikora neza.
Yagize ati”Muri Leta za mbere umugore nta gaciro yahabwaga bumvaga ko ari uwo kubyara no kurera abana,ubundi akirirwa mu rugo nta kindi akora,ariko mu miyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye ijambo umugore ndetse atwubakamo ikizere ko dushoboye kandi ngirango biragaragarira buri wese urebye imyanya y’ubuyobozi abagore barimo,abandi ni Abacuruzi nindi mirimo myinshi bakora kera bibwiraga ko ari iy’abagabo gusa”.

Cyuzuzo Rachel ni umwe mu baturage bari bitabiriye ibi birori
Abagize komite nyobozi y’umudugudu wa Cyeru
habayeho gusangira no gusabana
habayeho no gucinya akadiho
Abari bitabiriye ibirori bari bacyereye ijisho

Umukuru w’umudugudu wa Cyeru Bwana Rutinywa Jean Paul yongeye kwibutsa abaturage bari bitabiriye ibyo birori ko urugamba igihugu gifite ari urwo guhashya ubukene abasaba kurushaho gukora mu rwego rwo kwiteza imbere no gusigasira ibikorwa remeze birimo imihanda,amavuriro,ndetse n’amazi mean.

Umukuru w’umudugudu wa Cyeru Bwana Rutinywa Jean Paul

Muri ibi birori Abayobozi n’Abaturage b’umudugudu wa Cyeru barasabanye,basangira icyo kurya no kunywa ndetse bacinya n’akadiho bishimira ibyo bamaze kugeraho.

Related Articles

Leave a Comment