Home Inkuru Nyamukuru Nubwo ibihe bya COVID-19 byakomye mu nkokora urwego rw’ubucukuzi,kuri ubu ruhagaze neza.

Nubwo ibihe bya COVID-19 byakomye mu nkokora urwego rw’ubucukuzi,kuri ubu ruhagaze neza.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro (RMB) cyavuze ko uyu mwaka wa 2020 uzarangira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjije agera kuri miliyoni 500$, ni ukuvuga agera kuri miliyari 500 Frw.

Ibi Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatare Francis, yabitangaje kuri uyu wa 4Ukuboza 2020, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Igiciro, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ubumenyi n’ibikoresho bigezweho mu iterambere ry’ubucukuzi,” wizihirijwe i Rutongo mu Karere ka Rulindo.

Gatare yavuze ko n’ubwo ibihe bya COVID-19 byakomye mu nkokora urwego rw’ubucukuzi, ngo kuri ubu ruhagaze neza, ku buryo agera kuri miliyari 500 Frw biyemeje kwinjiza muri uyu mwaka, nta kabuza ko bazabigeraho.

Yagize ati “N’ubwo tumaze igihe dukorera mu gihe kigoye cya COVID-19, abacukuzi barihanganye, bakomeza kwirinda, bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima, bakurikiza amabwiriza y’inyongera yashyizweho n’Urwego ruyobora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugeza uyu munsi nta murwayi wa COVID-19 wari wagaragara uri mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”

“Ibyo byatumye rero umusaruro ukomeza kuzamuka, dore n’ubwo ibiciro ku isoko biba bizamuka byamanutse, ariko intego yacu ni uko uyu mwaka wa 2020 uzarangira icyerekezo twiyemeje cy’amafaranga agera kuri miliyoni 500 z’amadolari tuzaba twayagezeho, kandi nta gushidikanya kuko mbona turi kubikozaho imitwe y’intoki.”

N’ubwo ari uko biteganywa, Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo igaragaza ko mu 2020, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwagombaga kuba bwinjiza miliyoni $ 800.

Kuri ibi, Umuyobozi Mukuru wa RMB, Gatare yavuze ko iyi ntego yakomwe mu nkokora cyane cyane na COVID-19, ariko avuga ko n’aho uru rwego ruhagaze atari habi na gato.

Ati “Icyerekezo twihaye cyagiye gihura n’imbogamizi zimwe na zimwe, zirimo ibyorezo bya COVID-19, ibiciro ku isoko mpuzamahanga ndetse n’ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kugeza ubu turacyakomeza gukora neza, ndetse turakomeza kuba ku isonga ku byinjiza amafaranga akomoka mu bicuruzwa ku isoko mpuzamahanga.”

Yavuze ko bagikomeje kongera imbaraga, ndetse ko babona bitanga icyizere, ukurikije uburyo amafaranga yinjira muri iki gihe n’uburyo bakomeje kunguka abashoramari batandukanye biyemeje gushora imari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ikindi kandi ngo bakomeje kongerera ubumenyi abacukuzi ku buryo byarushaho gukorwa bya kinyamwuga ndetse n’ibikoresho bikomeje kongerwa hanimakazwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Gatare yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye n’icyifuzo cyabo cyo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo bukorwe bya kinyamwuga.

Ati “Kugira ngo ubucukuzi bwa kinyamwuga bukorwe hari ibintu bibiri by’ibanze, icya mbere ni ubumenyi, hari ubumenyi ku bakora ubucukuzi kuba barabyize bazi ibyo bakora, kugira ngo barinde ubuzima bw’abakora ubucukuzi, bafashe n’ubucukuzi kugira ngo buzamure umusaruro.”

Yongeyeho ati “Ubumenyi rero ntabwo bwonyine buhagije, bugomba gufatanya n’ibikoresho cyangwa se ikoranabuhanga kugira ngo yaba ari ukwirinda impanuka, yaba ari ukongera umusaruro, byose kugira ngo bigerweho.”

Ni muri urwo rwego kuri uyu munsi hanamuritswe ishuri ryihariye rizaba ryigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni Ishami ry’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC Kigali), riherereye i Rutongo, rifite ibikoresho byose nkenerwa bizafasha abanyeshuri kunguka ubumenyi bwose bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko impamvu bahisemo gushyira ishuri ry’ubucukuzi muri Rutongo, ari ukugira ngo begere ahakorerwa ubucukuzi bibafashe gushyira mu ngiro ibyo biga.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru twarizanye hano ni uko mbere na mbere, ari impano ya Perezida wa Repubulika ku baturage bo muri Rutongo, bihurirana n’uko twari dusanzwe dufite ishami ryigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro riri i Kigali gusa.”

Yongeyeho ati “Twumva ko byaba byiza tubihuje no kuzana iryo shami, rikajya ryigishiriza abanyeshuri hano, cyane ko hegereye ibirombe abanyeshuri bajya bakoreramo kwimenyereza umwuga.”

Iri shuri rizatangira ryigirwamo n’abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri biga iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari basanzwe bigira muri IPRC Kigali, bakazatangira kuhigira ku wa 14 Ukuboza 2020.

Uretse abanyeshuri kandi iri shuri ngo rizajya rinafasha abasanzwe mu mwuga w’ubucukuzi kujyayo kwihugura no kwiyungura ubumenyi, kuko hari ibikoresho byinshi bigezweho byifashishwa mu bucukuzi ndetse no gutunganya amabuye y’agaciro.

Related Articles

Leave a Comment