Home Imikino Gahigi uyobora Bugesera FC akurikiranyweho gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato

Gahigi uyobora Bugesera FC akurikiranyweho gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato

by admin
0 comment

Umuyobozi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude, ari mu maboko y’ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru.

Iki cyaha Gahigi ashinjwa ko yagikoze tariki ya 9 Nzeri 2020 ahita atabwa muri yombi ndetse anakorerwa dosiye kuri ubu amakuru agera kuri IGIHE ni uko dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery, yabwiye IGIHE ko ibyavugwaga ko Gahigi yasambanyije umwana atari byo ahubwo ko akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru.

Yagize ati “ Nibyo yatawe muri yombi, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru, byabaye tariki ya 9 Nzeri dosiye ye yarakozwe yamaze kugezwa no mu bushinjacyaha.”

Iki cyaha Gahigi akurikiranyweho gihanwa n’ingingo 134 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahatio, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.Gahigi Jean Claude ari mu maboko y’inzego z’ubutabera akurikiranyweho gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato

Related Articles

Leave a Comment