Home Inkuru Nyamukuru Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukekwaho ibyaha bya Jenoside, yitabye urukiko.

Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukekwaho ibyaha bya Jenoside, yitabye urukiko.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Ku nshuro ya mbere, Kabuga Félicien ukekwaho ibyaha bya Jenoside, yitabye urukiko rw’i La Haye mu Buholandi, nyuma y’iminsi yoherejwe gufungirwa muri icyo gihugu. Saa cyenda n’igice nibwo umucamanza lain Bonomy yageze mu cyumba cy’iburanisha, yahise abwira abari mu cyumba cy’iburanisha ko abandi bacamanza babiri bari muri iyi dosiye badahari, ariko ko ku yindi nshuro bazitabira iburanisha.

Umucamanza lain Bonomy yabanje kubaza niba abaregwa bose bahari. Maze ubushinjacyaha burahaguruka buhagarariwe na Serge Brammertz, Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

Umwunganizi wa Kabuga ni Me Emmanuel Altit wanamwunganiye mu maburanisha yabanje ubwo yari agifatirwa mu Bufaransa. Kabuga na we yari mu rukiko ariko mu cyumba gitandukanye n’icyo iburanisha ryaberagamo, kuko we yasubizaga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umucamanza Bonomy yabanje kumubaza niba yumva neza ibiri kuvugirwa mu rukiko, undi asubiza ko abyumva. Yari yambaye ikote ry’umukara na karuvati irimo ibara ry’ubururu, imbere yashyizemo ishati y’umweru. Ni umusaza w’imvi, wari wicaye mu ntebe y’abafite intege nke.

Aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Iburanisha rigitangira, umwanditsi w’urukiko yasomye imiterere y’ibyaha Kabuga aregwa ahanini bifitanye isano n’uruhare rwa Radio RTLM yahembereye Jenoside yakorewe Abatutsi, aho Kabuga yari umwe mu bayishinze.

Umwanditsi yavuze ko ku ngoma ya Perezida Habyarimana, Kabuga yari umwe mu bari bagize itsinda ry’abantu bakomeye bari bashyigikiye itsinda ry’abantu bo mu Majyaruguru y’igihugu bari bashyigikiye Habyarimana. Ngo abasirikare, Interahamwe n’abandi baturage bari bashyigikiye Habyarimana bamubonaga nk’umuyobozi w’abantu b’intagondwa barwanyaga Abatutsi.

Ikindi kandi ngo yari afite ububasha mu butegetsi n’ijambo mu basirikare, mu Nterahamwe n’indi mitwe yose yitwaraga gisirikare, abasivili bitwazaga intwaro hamwe n’abategetsi bose.

Kabuga yakoresheje ububasha, ijambo n’umwanya w’ubutegetsi yari afite kugira ngo ibyaha ashinjwa bikorwe.

Nyuma y’iminota 45, umwunganizi wa Kabuga yasabye ko hafatwa ikiruhuko kuko uwo yunganira ananiwe cyane akeneye kuruhuka. Umucamanza yahise atanga iminota 30.

Nyuma y’ikiruhuko, umwanditsi w’urukiko yavuze ko Kabuga agomba kuryozwa ibirimo Jenoside, kuko imyitwarire ye yagize uruhare mu ikorwa ry’ibyo byaha. Yavuze ko yacuze umugambi wo gukora ibiganiro bya RTLM byahamagariye Abahutu kwica Abatutsi.

Yavuze ko yari afite inshingano zo mu rwego rw’amategeko zibuza ko ibyo biganiro bikorwa, ndetse yagombaga kugenzura ko ibikorwa byayo bitabangamira abantu. Ngo na mbere ya Jenoside, yaranzwe n’imyitwarire mibi mu biganiro bibiba urwango.

Yavuze kandi ko uyu mugabo yemeye ko urugo rwe muri Kigali rukoreshwa nk’ahakorerwa imyitozo y’Interahamwe, yatumye abayigiyemo bica Abatutsi kuri za bariyeri zirimo n’iyo ku Giti cy’Inyoni.

Ikindi kandi yavuze ko yagize uruhare mu guha intwaro Interahamwe mu Kigo cya Gisirikare cya Gisenyi no muri Hotel Méridien ku Gisenyi, zakoreshejwe mu bwicanyi. Ngo icyo gihe yabanje gutonganya Interahamwe azibwira ko zitakoranaga umwete nk’izo mu tundi turere. Kubera agahimbazamusyi yari yazihaye k’ibihumbi 60 Frw ngo zagize umuhate mu gukora ubwicanyi muri Komine Rouge na Nyamyumba.

Ngo yatanze kandi imodoka ze ngo zitware intwaro n’Abatutsi bazitwarwamo bakajyanwa kuri Komine Rouge bakahicirwa.

Gratien Murenzi, Gerald Sehene na Hajabakiga Ildephonse ni bamwe mu bari abayobozi b’Interahamwe ze zo mu Mujyi wa Kigali ku Kimironko. Ngo yari afite ububasha ku Nterahamwe zo muri Kigali kuko zubahirizaga amabwiriza atanze biturutse ku nkunga yazihaga, zikarinda urugo rwe kandi zikanamukorera akazi ko mu rugo n’ubushoferi.

Umwanditsi yavuze ko Kabuga yari afite ubushobozi bwo kugira icyo akora ku Nterahamwe kuko ariwe wazishinze kandi buri gihe yabonaga raporo z’ibikorwa byazo ariko ntagire icyo akora.

Yavuze kandi ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma habaho impamvu nyoroshyacyaha ku byo Kabuga akekwaho byose.

Me Emmanuel Altit yabwiye urukiko ko Kabuga atemera icyaha, maze umucamanza amusubiza ko mu gihe iburanisha rikomeje, iyo mvugo ya Kabuga ashobora kuzayihindura igihe icyo aricyo cyose.

Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, yabajijwe niba yararangije iperereza ndetse niba Kabuga yaba yarahawe inyandiko zirimo ibijyanye n’ibyo aregwa.

Brammertz yavuze ko ku byerekeye inyandiko z’ibirego no kwitegura igihe iburanisha ryatangirira, ubu iyo nyandiko yahinduwe aho ibyaha Kabuga aregwa bishobora kuzagabanuka.

Yavuze ko mu 2011 inyandiko y’ibirego yahinduwe, ubu Ubushinjacyaha bukeneye igihe cyo kuyitunganya, bureba niba bushobora kongera guhura n’abatangabuhamya. Yavuze ko hari ikipe y’Ubushinjacyaha iri i Kigali kugira ngo ibintu byihute.

Tariki ya 15 Mutarama 2021 nicyo gihe yatanze cyo kuba inyandiko igaragaza ibirego bishya ikwiriye kuba yagerejwe ku rukiko. Ku byerekeye igihe urubanza rwatangirira, Brammertz yavuze ko mu gihe hazaba hamaze gufatwa umwanzuro ku nyandiko y’ibirego, Ubushinjacyaha buzaba bukeneye nibura amezi atandatu yo kwitegura hatangwa inyandiko zose yaba urutonde rw’abatangabuhamya n’ibindi.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwahuye n’imbogamizi yo guhura n’abatangabuhamya hamwe n’iy’amafaranga make uru rwego rufite bituma imirimo imwe igenda mu bushobozi buba buhari.
Me Altit wunganira Kabuga yavuze ko bifuza ko ibimenyetso byazatangwa mu Kinyarwanda, hanyuma ko aribwo bazanasesengura ibibirimo.

Umucamanza Bonomy yavuze ko urubanza rugomba gutangira vuba kandi rukarangira vuba kandi hitawe ku buzima bw’uregwa.

Yasabye Me Altit kugaragaza ibisubizo by’abaganga ku buzima bwa Kabuga ku buryo mu gihe azaba afata umwanzuro yazabishingiraho.

Related Articles

Leave a Comment