Home INKURU ZIHERUKA Igaraje ryitwa ‘Pure Pro’ riherereye i Nyamirambo ryahiye rirakongoka.

Igaraje ryitwa ‘Pure Pro’ riherereye i Nyamirambo ryahiye rirakongoka.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Igaraje ryitwa ‘Pure Pro’ riherereye mu Mudugudu wa Mumararungu, mu Kagari ka Rwezamenyo ya I mu Karere ka Nyarugenge ryafashwe n’inkongi y’umuriro, rihiramo imodoka 16.

Saa cyenda zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, nibwo iri garaje ry’uwitwa ‘Murara Arthur’ ryarimo imodoka 16 ryafashwe n’inkongi zirashya zirakongoka.

Muri izi modoka zahiye harimo ni ivatiri y’umukinnyi wa Rayon Sports Sugira Erneste ifite agaciro ka miliyoni 7 Frw.

Abaturage babwiye Itangazamakuru ko iyi nkongi yatewe n’ibishashi by’umuriro waturutse ku bantu basudiraga imodoka zari zirimo gukorwa.

Bikorimana Abdoul yagize ati “yatewe n’inkongi bari barimo gusudira imodoka noneho ifatwa n’inkongi, nibwo igaraje ryose ryahiye n’imodoka zose zari zirimo.”

Sugira Erneste nawe yemeye ko imodoka ye yahiriye muri iri garaje anavuga ko agiye gukurikirana icyateye iyi nkongi kugira ngo ubwishingizi buyimwishyure.

Iyi nkongi ikimara gufata iri garaje, Polisi yahise izana imodoka zo kuzimya umuriro zitangira akazi kazo.

Amakuru twamenye ni uko nta kintu na kimwe cyari muri iri garaje cyarokotse, yaba amafaranga, mudasobwa n’ibindi bikoresho byari muri iryo garaje.

Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Related Articles

Leave a Comment