Home INKURU ZIHERUKA Moussa Traoré wayoboye Mali imyaka 23 yapfuye

Moussa Traoré wayoboye Mali imyaka 23 yapfuye

by admin
0 comment

Moussa Traoré wayoboye Mali guhera mu 1968 kugeza mu 1991 yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri aguye mu murwa mukuru Bamako, ku myaka 83.

Traoré yagiye ku butegetsi tariki 19 Ugushyingo mu 1968 ahiritse ubutegetsi bwa Modibo Keïta wagejeje icyo gihugu ku bwigenge, nyuma y’uko abaturage bari bamaze kwinubira ubutegetsi bwe.

Traoré n’agatsiko k’abasirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi babanje gushyiraho Komite ya gisirikare igamije kubohora abaturage, aho bahise bahagarika Itegeko Nshinga. Tariki 19 Ugushyingo 1969 nibwo Traoré yagiye ku butegetsi nka Perezida.

Tariki 26 Werurwe 1991, Traoré yahiritswe ku butegetesi n’abasirikare bayobowe na Amadou Toumani Touré. Traoré yahise afatwa arafungwa, akatirwa urwo gupfa gusa aza kugabanyirizwa igihano ahabwa igifungo cya burundu, naho mu 2002 arababarirwa.Moussa Traoré yayoboye Mali imyaka 23 kugeza mu 1991

Related Articles

Leave a Comment