Home Coronavirus Abanya-Uganda bari barabuze uko bava mu Rwanda batangiye gutaha

Abanya-Uganda bari barabuze uko bava mu Rwanda batangiye gutaha

by admin
0 comment

Leta ya Uganda yatangiye gucyura abanyagihugu bayo baba mu Rwanda bari barabuze uko bataha muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus.

Iki gikorwa cyatangiriye ku cyicaro cya Ambasade ya Uganda mu Rwanda kiri ku Kacyiru.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya Uganda mu Rwanda ku wa 10 Nzeri, rivuga ko aba baturage ba Uganda bari bucyurwe n’modoka za Volcano, bakishyura 37 000 Frw ku rugendo.

Iri tangazo rigira riti “Guverinoma ya Uganda yemereye Abagande baheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19 ko bashobora gutaha muri busi banyuze ku mupaka wa Gatuna”.

Buri busi izajya iba ishobora gutwara abantu 25 mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Nyuma ya buri minsi itatu, hazajya hagenda abantu 100 bamaze kwiyandikisha no kwishyura amafaranga y’urugendo.Babanje kugira umwanya muto wo kuganiraUganda yacyuye abaturage bayo bari barabuze uko bava mu Rwanda kubera COVID-19

Related Articles

Leave a Comment