Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie kugeza ubu ni umwe mu bagezweho mu muziki w’u Rwanda. Avuga ko gukora indirimbo zigakundwa nta kidasanzwe akoresha ahubwo byose abikesha gukora cyane no gukunda ibyo akora.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje nyuma yo kwegukana igihembo cya Kiss Summer Awards yari yegukanye bwa kabiri yikurikiranya nk’umuhanzi wakoze bikomeye mu gihe cy’impeshyi.
Uyu musore urugendo rwe mu muziki ntirwari rworoshye. Yatangiye kugaragaza impano ye mu 2011 ubwo yatangiraga gufasha abandi bahanzi ku rubyiniro, kugeza ubwo yafataga icyemezo cyo gutangira umuziki ku giti cye.
Kuva yasohora indirimbo ze nka; Telefone, Uzandabure,Copy n’izindi, kugeza ubu ni umwe mu bagifite indirimbo zikunzwe kandi zigezweho.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yabajijwe ibanga akoresha ngo agumye ahagaze bwuma mu muziki, avuga ko nta kidasanzwe.
Yagize ati” Nta banga, none se nize ku Nyundo? njye ndakora Imana ikampa umugisha bigacamo. Sininubira ko nkora kuko ndikorera. 80% by’ubuzima bwanjye mbiharira umuziki naho 20% nkabiha umuryango wanjye.”
Uyu muhanzi avuga ko yaba we n’ikipe bakorana ari abantu baharanira gukora cyane. Ngo kuba akorana n’abantu bafite umutima wo guhangana cyane bituma agaragara nk’ukora cyane.
Bruce Melodie yavuze ko abafana be bamwereka urukundo rukomeye ku byo akora ari bo batuma akora cyane kuko aramutse adakoze yaba abatengushye cyane.
Ahamya ko nta kindi kidasanzwe arusha bagenzi be usibye kuba Imana igikomeje kumuba hafi.
Bruce Melodie ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce, ni umuririmbyi w’umunyempano, afite ubuhanga bwihariye mu guhangana no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso. Muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda.
Uyu muhanzi yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2012. Muri 2017 yazamutse indi ngazi imuganisha ku ntsinzi mu buhanzi bwe. Yabanje gutumirwa nk’umuhanzi uhagarariye u Rwanda muri Coke Studio Africa, yahise anashyira hanze indirimbo yitwa ‘Ikinya’ ubu isa n’iyoboye izindi mu kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu.
Abitse ibihembo bitandukanye by’umuziki bitangirwa mu Rwanda birimo na Primus Guma Guma Super Star, Salax Awards na Kiss Summer Awards.