Home Imyidagaduro Koffi Olomide ashobora gutaramira mu Rwanda.

Koffi Olomide ashobora gutaramira mu Rwanda.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Koffi Olomide uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange ashobora gutumirwa i Kigali aho byitezwe ko azakorera igitaramo cye cya gatatu mu myaka 15 ishize.

Nyuma yo kurwanya icyorezo cya Covid-19 gikomeje gucika intege, imyidagaduro ikomeje kongera gususurutsa Abanyarwanda bari bamaze hafi imyaka ibiri mu bwigunge.

Nyuma y’uko ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 zorohejwe, abahanzi n’abashoramari banyuranye bateguye ibitaramo byiganjemo ibikomeye.

Nyuma y’igitaramo cya Bruce Melodie, icyatumiwemo Adekunle Gold biherutse kubera mu Mujyi wa Kigali n’ibyatumiwemo Rema na Omah Lay bitegerejwe mu minsi iri imbere, byitezwe ko hashobora kuzakurikiraho icya Koffi Olomide ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

amakuru avugwa nuko mu minsi ya vuba Koffi Olomide ashobora gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali, icyakora nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo cyane ko ibiganiro bigikomeje hagati ye n’ikipe iri kugitegura.

Ibiganiro bikomeje kugenda neza nk’uko biri uyu munsi, bivugwa ko uyu muhanzi yazataramira i Kigali mu ntangiriro za Ukuboza 2021.

Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao aheruka gutaramira mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2016 muri Kigali Convention Center mu gitaramo cya Kigali Count Down Events.

Mbere yaho Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.

Related Articles

Leave a Comment