Home Inkuru zamamaza Dr Sina Gérald yateguye ibirori bibereye ijisho bisoza umwaka.

Dr Sina Gérald yateguye ibirori bibereye ijisho bisoza umwaka.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Nkuko bisanzwe buri mwaka kuri Nyirangarama Dr sina Gérald ategurira abanyarwanda cyane cyane abatuye kuri Nyirangarama ni ahandi mu ntara y’amajyaruguru ibirori bisoza umwaka aho abantu bahura bagasabana bishimira ibyo bagezeho ndetse biha n’intego zo gukomeza iterambere mu mwaka mushya baba batangiye.
Kuri iyi nshuro ni ubundi ibi birori byabereye kuri Nyirangarama ku italiki 31/12/2022 aho byitabiriwe n’abantu benshi b’ingeri zose bari baturutse hirya no hino.

Abantu bari benshi baje kwihera ijisho ibi birori bisoza umwaka

Dr Sina Gérard avuga ko ari igikorwa kimushimisha kuko abasha guhura n’abafatanyabikorwa kuko bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora.
Yagize ati”kuba hari abantu bangana gutya baturutse imihanda yose muri iki gikorwa biranshimisha kuko binyereka ko abo dukorana bakunda kandi bashyigikiye ibyo nkora,bityo rero iyo duteguye igikorwa nkiki cyo gusoza umwaka hakaza abantu bangana gutya biranshimisha rwose,ikindi kandi ni umwanya wo kwishimira ibyo igihugu cyacu kimaze kugeraho tubikesha imiyoborere myiza ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko dufite umutekano n’amahoro nta kwikanga ko ari saa sita z’ijoro’.

Ibishashi by’urumuri byo gusoza umwaka kuri Nyirangarama

Related Articles

Leave a Comment