Home INKURU ZIHERUKA Itorero rifite inshingano zo kwigisha abayoboke baryo kugira isuku.

Itorero rifite inshingano zo kwigisha abayoboke baryo kugira isuku.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Itorero rifite inshingano zo kwigisha abayoboke baryo kugira isuku,ibi ni byagarutsweho na Rev Pasteur Etienne Nsanzimana umushumba w’itorero ry’ubuvandimwe mu Rwanda rikorera mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba.
Rev Pasteur Etienne Nsanzimana avuga ko hari abayoboke b’itorero ryabo bo mu murenge wa Mudende,Akagali ka Buhungwe, mu karere ka Rubavu bafashije kwigisha kugira isuku kugirango bibarinde indwara zitandukanye zituruka ku mwanda.
Yagize ati” hano tuhagera twasanze abaturage batagira ubwiherero,banywa amazi mabi y’ibishanga,badakaraba…mbese muri rusange wabonaga bafite umwanda pe,nyuma yo kubigisha ijambo ry’Imana tunabafasha kugira isuku nkuko mubabona barakeye kandi bameze neza ikindi nuko dufasha n’abana kubishyurira amafaranga y’ishuri kuburyo ubu hari na bamwe narangije kaminuza”.

Rev Pasteur Etienne Nsanzimana umushumba w’itorero ry’ubuvandimwe

Bamwe mu bayoboke b’iryo torero nabo bemeza ko ubu bamenye kwita ku isuku nyuma yo kwigishwa no gufashwa niryo torero.

Nsengimana Jean Marie atuye mu murenge wa Mudende,Akagali ka Buhunywe Avuga ko bashimira itorero ry’ubuvandimwe kuko babafashije kumenya kwita ku isuku ndetse bakanabafasha kubona bimwe mu bikoresho bya ngombwa by’isuku.
Yagize ati”Mbere yuko iri torero rigera hano I Buhunywe ntitwitaga ku isuku kuko twumvana uko tubayeho bitashoka kuko nta mazi meza twagiraga,nta bwiherero,urebye muri make hari umwanda ukabije yaba twe bakuru n’abana bacu.turashimira rero iri torero ndetse n’abandi bafatanyabikorwa badufashije,namwe murabibona ko batwubakiye ubwiherero busa neza ndetse n’ibigega bifata amazi”.

Nsengimana Jean Marie utuye Buhunywe Avuga ko bashimira itorero ry’ubuvandimwe kuko babafashije kumenya kwita ku isuku

Cedo w’Akagali ka Buhunywe Nyinawabega Scoratsique nawe ashima abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’itorero ry’ubuvandimwe bafashije abo baturage kuzamura imyumvire ku birebana n’isuku n’isukura.
Ati”Nk’ubuyobozi twishimira ko abaturage batuye hano bakeye kuko bamenye agaciro k’isuku tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi n’ibindi bakenera dukomeze gukora ubuvugizi,tunashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu kuko ibyo tudafitiye ubushobozi barabidufasha nabyo bikagera ku baturage”.

Cedo w’Akagali ka Buhunywe Nyinawabega Scoratsique

Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye barasabwa ubufatanye mu kurandura burundu indwara zititaweho uko bikwiye zirimo n’iziterwa n’umwanda zikunze kwibasira abiganjemo ab’amikoro make.

Related Articles

Leave a Comment