Home INKURU ZIHERUKA Kwibuka#30:Urumuri rw’icyizere rwacanywe mu bice bitandukanye by’Isi.

Kwibuka#30:Urumuri rw’icyizere rwacanywe mu bice bitandukanye by’Isi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urumuri rw’icyizere rwacanywe mu bice bitandukanye by’Isi mu kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uhereye muri BK Arena aho abiganjemo urubyiruko bitabiriye umugoroba wo kwibuka.

Ni umugoroba wagombaga kubanzirizwa n’urugendo rwo Kwibuka, Walk to Remember, ariko rwasubitse kubera imvura.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ni umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, hamwe n’intumwa mpuzamahanga bifatanyije n’ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu mugoroba wo kwibuka.

Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yasabye urubyiruko kwirinda abantu bafite inyungu zabo bwite, bagoreka amateka y’u Rwanda.

Ati “Kwibuka ni inkingi ikomeye y’ubumwe bw’abanyarwanda. Abavuga ko bibangamira ubumwe bafite umugambi wo gupfobya, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kudusubiza inyuma. Ni abo kwamaganwa.”

Yavuze ko abandi bakwiriye kwamaganwa, ari abiyita ko ari ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe bizwi neza ko ari “ingayi zahisemo gutatira igihango cy’ubuzima no kudashyigikira amahitamo meza leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagize kuva yajyaho kugeza ubu”.

Yavuze ko abo bantu bashyize imbere inyungu zabo bwite zidafite aho zihuriye n’iz’igihugu cyangwa se abarokotse Jenoside.

Gakwenzire yavuze ko uwarokotse Jenoside wese azirikana ijambo yabwiwe n’Inkotanyi rigira riti “humura ntugipfuye”.

Mu bikibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda, ni ingengabitekerezo ya Jenoside. Gakwenzire yavuze ko abo igaragayeho, bakwiriye guhanwa by’intangarugero.

Ati “ Twifuza ko abo igaragayeho bahanwa by’intangarugero kandi bagahanirwa ahakorewe ibyaha kugira ngo bibere isomo abaturage […] icy’ingenzi kurusha ibindi ni uko inzego zitandukanye […] zikwiriye guhuza amaboko zigakumira iyo ngengabitekerezo binyuze mu mashuri.”

IBUKA yagaragaje ko ihangayikishijwe n’imvugo y’urwango n’ubwicanyi bigaragara mu karere u Rwanda ruherereyemo. Ati “Mu gihe IBUKA idahwema kwamagana ubwo bugome, umuryango mpuzamahanga ukwiriye gufata ingamba zihamye zo kubihagarika.”

Yasabye abarokotse Jenoside gukomera, anashimira igihugu kidahwema kubaba hafi no kubafata mu mugongo.

Muri uyu muhango, hanacanwe urumuri rwo kwibuka rwihariye, ku nzibutso enye, zirimo urwa Nyamata, Bisesero, Murambi na Gisozi ziherutse gushyirwa mu murage w’Isi wa UNESCO.

Urumuri rw’icyizere rwacanywe kandi ku ngoro yitwa Qutab Minar iherereye i New Delhi mu Buhinde, Tour Eiffel i Paris, Amazon Monument iherereye i Cotonou muri Bénin, Monument de la Renaissance i Dakar muri Sénégal, Ibiro bya Banki y’Ubucuruzi ya Ethiopia biri i Addis Abeba, Monument y’ibidukikije izwi nka Biosphere iherereye i Montreal muri Canada no ku Biro by’Inteko Ishinga Amategeko muri Canada.

Ahandi ni ku Biro bya Minisitiri w’Intebe i Ottawa muri Canada, cathédrale ya Brasília muri Brésil isanzwe izwi nka Catedral Metropolitana Nossa Senhora Aparecida ndetse no ku kiraro cyitiriwe Alassane Ouattara muri Côte d’ivoire mu Mujyi wa Abidjan.

Monument de la Renaissance i Dakar muri Sénégal

Amazon monument i Cotonou muri Bénin

amatara mu ibendera ry’u Rwanda

Mu Buhinde

Related Articles

Leave a Comment