Home INKURU ZIHERUKA Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Thierry Murangira, yavuze ko ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024 RIB yataye muri yombi Rwagasore Theoneste w’imyaka 53, Umunyamategeko w’ubutaka ukorera mu Mujyi wa Kigali.

RIB yatangaje ko Rwagasore akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 71,000 FRW yahawe n’umuturage kugira ngo amukemurire ikibazo yari yagejeje ku Mujyi wa Kigali kijyanye n’amakimbirane y’imbibi z’ubutaka yarafitanye n’umuturanyi we.

Ibi byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Rwagasore yari mu kanama nkemurampaka mu Mujyi wa Kigali gashinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka no ku iyandikisha rusange ryabwo akaba yaratse uwo muturage 71,000 FRW amubwira ko ari yo azakoresha mu rugendo aje kubakemurira ikibazo cy’imbibi z’ubutaka, kandi ko byemewe gutanga amafaranga y’urugendo.

Kugeza ubu ukekwaho icyaha acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’Itegeko.

Gusaba, Kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Naramuka ahamwe n’icyaha akekwaho, azahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha rushimira abatanze amakuru kuri iki cyaha, rukanakangurira abaturarwanda gukomeza gutunga agatoki ababasaba ruswa kugira ngo babakemurire ibibazo cyangwa babahe serivisi bemererwa n’amategeko.

Related Articles

Leave a Comment