Home INKURU ZIHERUKA Urwego rw’abikorera ruracyagaragaramo ibibazo byo kutubahiriza amategeko agenga umurimo.

Urwego rw’abikorera ruracyagaragaramo ibibazo byo kutubahiriza amategeko agenga umurimo.

by Nsabimana Jean Claude
1 comment

Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR ruratangaza ko hakiri icyuho mu nzego z’ abikorera cyo kutubahiriza itegeko ry’umurimo bigatuma Abakozi bafatwa nabi,bagasaba ko habaho ibiganiro rusange kugira ngo imbogamizi zose bahura nazo ziveho.

Ibi babitangaje nyuma y’umwiherero w’iminsi ibiri bakoreraga mu karere ka Rubavu biga uko ibiganiro rusange byafasha abakozi n’abakoresha kugera ku masezerano y’umwihariko ajyanye n’ibyiciro by’umurimo.

Bwana Biraboneye Africain ni umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR, avuga ko mu bikorera harimo ibibazo by’abakozi bafatwa nabi, itonesha no kwirukanwa binyuranyije n’amategeko, agasaba ko habaho uburyo bw’ ibiganiro rusange byafasha umukozi.

Ati“Mu bakozi bakorera abikorera nubwo atari bose ariko abenshi ntabwo bafashwe neza bitewe nuko amategeko abarengera atubahirizwa,twavuga nk’umushahara muto utajyanye n’ibiciro ku isoko,kudateganyirizwa,kutubahiriza amasaha y’akazi, umutekano mu kazi, haracyarimo ikibazo cy’ubusumbane, gutonesha, uburyo bwo guhabwa akazi cyangwa kukavamo ntabwo rwose byubahiriza amategeko.”

Yakomeje agaragaza ko gukora imishyikirano rusange (Social Dialogue) hagati y’umukozi n’umukoresha aribyo byavamo igisubizo kirambye cyafasha gukemura ibyo bibazo.

Eng Mutsindashyaka Andre ni umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakozi bakora muri Mine naza kariyeri (REWU) agaragaza ko hari ikibazo cy’abakozi benshi bakora nta masezerano yanditse ntibateganirizwe bityo bakaba bashobora kuzaba umuzigo kuri leta.

Ati “Ku birebana no mu bucukuzi tumaze kugira 34% by’abakozi bafite amasezerano yanditse ariko mu biganiro tugenda tugirana n’ishyirahamwe ry’abacukuzi mu Rwanda n’abanyamuryango baryo tureba uko abakozi bagira amasezerano yanditse kuko niryo pfundo ry’iterambere kuko bateganyirizwa n’izabukuru,kuko nk’umukozi ukora mu mirimo itanditse akaba adateganirizwa ese mu myaka 60 azabaho ate,azaba umuzigo kuri leta.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) itangaza ko nubwo mu bikorera hakigaragara abakozi batagira amasezerano y’akazi ariko umubare munini uwusanga mu bakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,iyi Minisiteri ikavuga ko mu bakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro abagera kuri 73% batagira amasezerano y’akazi yanditse bahawe n’abakoresha babo, mu gihe muri rusange ababarirwa kuri 46% badateganyirizwa.

Related Articles

1 comment

Ruberwa theo March 4, 2024 - 10:30 am

Birababaje uwababwira ibyo muri company za security.bo nta nakimwe bubahiriza

Reply

Leave a Comment