Home Inkuru Nyamukuru FPR Inkotanyi yasoje amatora y’ibanze y’uzavamo umukandida mu matora ya Perezida

FPR Inkotanyi yasoje amatora y’ibanze y’uzavamo umukandida mu matora ya Perezida

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Kuri uyu wa Kabiri, Umuryango FPR Inkotanyi wasoje amatora y’ibanze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, y’uzavamo umukandida w’uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Amatora y’uzavamo umukandida w’Umuryago FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yahereye ku rwego rw’Umudugudu akaba yasojwe ku rwego rw’Intara n’Imujyi wa Kigali.

Abanyamuryango mu Ntara zigize igihugu ndetse no mu murwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, bagaragaje akanyamuneza muri iki gikorwa bavuga ko gishimangira demokarasi.

Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi k’urwego rw’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko aya matora yaranzwe n’ubwitabire budasanzwe mu nzego zose cyane cyane guhera ku rwego rw’Umudugudu.

Biteganyijwe ko ku wa 9 Werurwe aribwo Inama nk’ukuru y’Umuryango FPF Inkotanyi izemeza umukandida uzahararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Hazanemezwa kandi abakandida bazahagararira FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite azahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.

Related Articles

Leave a Comment