Home Inkuru Nyamukuru U Rwanda rwazamutse ku rutonde rwo kurwanya ruswa.

U Rwanda rwazamutse ku rutonde rwo kurwanya ruswa.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, washyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rushya rwo kurwanya ruswa, ruvuye ku wa 54 rwariho mu mwaka wa 2022.

Ni amakuru akubiye muri raporo ngarukamwaka ‘Corruption Perceptions Index’ igaragaza aho ibihugu bitandukanye ku Isi bihagaze mu kurwanya ruswa. Yasohotse kuri uyu wa 30 Mutarama 2024.

Uyu muryango, ushingiye ku makuru wakusanyije mu bihugu na Leta 180 mu mwaka wa 2023, wagaragaje ko muri rusange ruswa yiyongereye, uhagamya ko byatewe n’uko nta mbaraga zihagije zashyizwe mu kuyihana.

Uti “Ibihugu birenga bibiri bya gatatu byagize amanota ari munsi ya 50%. Bigaragaza cyane ko bifite ruswa iri ku rwego rukomeye. Impuzandengo ku rwego mpuzamahanga iri kuri 43 gusa, mu gihe ibihugu byinshi nta ntambwe byateye mu myaka 10 ishize.”

Watangaje ko ibikorwa bya ruswa no gukoresha nabi ububasha biri guhabwa intebe mu nkiko nyinshi n’izindi nzego z’ubutabera ku Isi.

Uti “Aho ruswa yabaye ingeso, abanyantege nke ntibahabwa ubutabera mu gihe abakire n’abanyembaraga bo babohoje inzego z’ubutabera zose.”

Ku Rwanda, bigaragara ko ari igihugu cyateye intambwe mu kurwanya ruswa kuko cyavuye ku mwanya wa 54 n’amanota 51% mu 2022, kigera kuri 49 n’amanota 53% mu 2023.

Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma ya Seychelles ifite 71%, Cap Vert ifite 64% na Botswana ifite 59%. Ibi bihugu byose uko ari byazamutse kuri uru rutonde.

Uyu muryango ugaragaza ko mu bihugu byabonye amanota meza naho hari ibibazo kuko hagaragara ibikorwa bya ruswa yambukiranya imipaka, kandi ngo nta ngamba bishyiraho zigamije kuyirwanya.

Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, François Valérian, yasabye ibihugu kurushaho guhagurukira ruswa mu rwego rwo kurengera abaturage igiraho ingaruka.

Yagize ati “Ruswa izakomeza kwiyongera kugeza ubwo inzego z’ubutabera zizahana ibikorwa bibi, za guverinoma zigakomeza kubigenzura. Iyo ubutabera buguzwe cyangwa ubukinjirirwa, ni abantu bababara. Abayobozi bakwiye guharanira ubwigenge bw’inzego zishyira mu bikorwa amategeko, bukanarwanya ruswa.”

Muri rusange, Denmark ni yo iri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, n’amanota 90%. Ikurikirwa na Finland na Nouvelle Zelande. Somalia iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 11%, inyuma ya Venezuela na Syria.

Related Articles

Leave a Comment