Home INKURU ZIHERUKA Gisagara :Kubona amazi meza byatumye indwara ziterwa n’umwanda zigabanuka.

Gisagara :Kubona amazi meza byatumye indwara ziterwa n’umwanda zigabanuka.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Imwe mu ngamba zafashwe zo kurandura indwara zititaweho uko bikwiye harimo no kwegereza abaturage amazi meza kugirango abakoreshaga amazi mabi bikabaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwanda nk’inzoka n’izindi zibashe kugabanuka ndetse zibe zanacika burundu.

Abaturage bo mu karere ka Gisagara ni bamwe bishimira kwegerezwa amazi meza kuko kuri ubu ngo indwara ziterwa n’umwanda zigabanutse Ku buryo bugaragara.

Hakizimana Bosco ni umuturage utuye mu karere ka Gisagara,Umurenge wa Ndora avuga ko guhabwa amazi meza byafashije umuryango we dore ko ngo mbere bavomaga amazi y’ibishanga ari nayo yabaga intandaro z’indwara za hato na hato ziturutse ku mwanda wayo mazi.

Yagize ati”Muby’ukuri hano tutarabona amazi meza wasangaga dukoresha amazi mabi cyane y’ibishanga cyangwa y’imvura,ibyo bikatugiraho ingaruka nyinshi zirimo n’indwara zo munda no ku ruhu,abana wasangaga batiga kuko batakaga munda yewe natwe bakuru ntitwasibaga kurwaragurika bitewe nayo mazi mabi”

Hakizimana Bosco umuturage utuye mu karere ka Gisagara,Umurenge wa Ndora avuga ko guhabwa amazi meza byafashije umuryango.

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona amazi meza ubuzima bwahindutse kuko babayeho nta kurwaragurika nkuko byahoze mbere kandi ko amazi aboneka ku bwinshi.

Nyiranteziryayo Licie nawe ni umuturage utuye mu Kagari ka Gisagara mu murenge wa Ndora avuga ko mbere bavomaga amazi yo mu kabande n’ibishanga ndetse akaba ari nayo bakoresha bategura amafunguro.
Yagize ati “Ubundi mu gihe twateguraga amafunguro byatugoraga kubona amazi meza, twavomaga mu kabande kandi nabwo amazi twavomaga yari ibirohwa, ugasanga  biratugoye mu kwita ku isuku y’ibiribwa, ubu rero twasezereye indwara zituruka ku mwanda turashimira abayobozi bacu.”

Nyiranteziryayo Licie avuga ko amazi meza asigaye abafasha gutegura amafunguro atunganye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora NSANZIMANA Theogene Avuga ko kimwe mu bibazo byari bibahangayikishije harimo nicyo kutagira amazi meza kuko byakururaga indwara nyinshi zituruka ku mwanda ndetse ugasanga n’abaturage bahora barwaragurika ariko kuva aho amazi meza bayegerejwe icyo kibazo cyarakemutse nubwo hari abatarayabona ariko nabo biteguye kubafasha akabageraho.
Ati”Twari dufite ikibazo kidukomereye cy’amazi ariko uyu munsi twashyizemo imbaraga kuburyo abaturage hafi ya bose bamaze kubona amazi meza n’abatarayabona kubera ubushobozi buke nk’ubuyobozi tuzabafasha kugirango nabo bayabone bityo za ndwara zaterwaga no kubura amazi meza turusheho kuzihashya.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndora NSANZIMANA Theogene

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2020 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwagaragaje ko 41% by’abapimwe basanganwe inzoka zo mu nda, mu bantu bakuru bari 48% ibi bikaba byaratumye abantu bakuru batangira guhabwa ibinini by’inzoka.

Related Articles

Leave a Comment