Ikinyamakuru The New York Times kivuga ko Trump yagiye akoresha amayeri yo kubeshya ku nyungu y’amafaranga yinjije, akavuga ko yagize ibihombo binyuranye ku buryo yashoboye gukwepa imisoro mu myaka myinshi ishize.
Ibi iki kinyamakuru kirabivuga mu gihe amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abura igihe gito ngo abe, Perezida Trump, usanganywe ibibazo birimo kunengwa uburyo ubuyobozi bwe bwahanganye n’icyorezo cya Coronavirus, yongeye kugaruka mu itangazamakuru, aho ari gushinjwa kuba yaragiye anyereza imisoro mu myaka irenga 10 ishize.
Ibi kandi uyu mugabo yabikoraga mu gihugu imbere ndetse no mu bundi bucuruzi afite hanze ya Amerika.
Bavuga nko mu myaka ya 2016 na 2017, Trump yishyuye gusa umusoro ungana na 750$ (bingana na miliyoni 732 Frw) bitewe ahanini n’uko “yavugaga ko yinjije amafaranga make kurusha ayo yashoye”.
Uyu mugabo kandi ngo ntiyigeze yishyura umusoro ku nyungu yinjije mu gihe cy’imyaka hagati ya 10 na 15, ndetse ibi ni imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Perezida Trump yanga kwerekana ibijyanye n’imisoro yishyuye, akaba Umuyobozi wa mbere wa Amerika wanze kwerekana imisoro yishyuye mu gihe cy’imyaka irenga 40 ishize.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Trump yagiye yakira inkunga ziturutse mu bihugu by’amahanga bitandukanye, bitanzwe n’abayobozi ndetse n’abandi bantu bifuzaga kuzahabwa amaronko n’ingoma ya Trump.
Trump ngo yinjije miliyoni 427.4$ (arenga miliyari 417 Frw) mu mwaka wa 2018 avuye mu bikorwa birimo kwishyurwa n’ibigo byifuza gukoresha izina rye, ndetse n’andi miliyoni 176.5% (miliyari 157 Frw) yakuye mu gukodesha inyubako ze.
New York Times ivuga ko Trump atigeze yishyura umusoro kuri aya mafaranga yose, kuko yavugaga ko ubucuruzi bwe bwahombye akayabo.
Gusa Trump yigaramye ibi birego byose, avuga ko ari “amakuru mahimbano”.
Yavuze ko yishyuye imisoro yose nk’uko bigomba, kandi ko azerekana raporo y’umusoro yatanze igihe uzaba umaze gukorerwa igenzura.
Yagize ati “Mu by’ukuri nishyuye imisoro. Kandi muzabibona imisoro yatanzwe nisohoka, iracyari mu bugenzuzi, imaze igihe ikorerwa ubugenzuzi”.
Umuryango ayoboye, Trump Organisation, na wo wamaganye aya makuru, uvuga ko “mu myaka myinshi ishize, Perezida Trump yishyuye imisoro y’amamiliyoni y’amadolari mu misoro ye ku giti cye, harimo n’imisoro myinshi yishyuye kuva yatangaza ko aziyamamariza kuba Perezida mu 2015”.
Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Trump barimo Nancy Perosi, bavuze ko “ibi byerekana uburyo Trump atari umuntu w’umwizerwa”.
Nta kintu uruhande rwa Joe Biden bazahangana mu matora rurabivugaho, gusa abamuhagarariye banditse kuri Twitter ko ‘umwarimu n’umuforomo na bo bishyura amadolari arenga 750$ y’umusoro ku mwaka’.