Home Imikino Uburyo amakipe azahura mu mikino y’amatsinda ya Shampiyona.

Uburyo amakipe azahura mu mikino y’amatsinda ya Shampiyona.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Mu gihe habura iminsi mike ngo hatangire imikino y’amatsinda ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, FERWAFA yamaze gutangaza uko amakipe azahura mu mikino izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, imikino ibanza y’amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1-8 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11-17 Gicurasi 2021.

Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk’irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y’uko icakirana n’umukeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.

Stade ya Kigali iri kuvugurwa nyuma yo kubisabwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ntiyashyizwe mu bibuga bizakoreshwa muri iyi mikino mu gihe hari aho Stade Amahoro izajya yakira imikino ibiri ku munsi, saa sita n’igice na saa cyenda n’igice.

Stade de l’Amitié [Mumena] izifashishwa n’amakipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports ku mikino imwe azakira.

Imikino y’amatsinda nirangira, hazafatwa amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda ahure hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa mbere kugeza ku wa munani.

Amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda na yo azahura hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16.

Ikipe ya mbere izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2021/22 mu gihe izaba iya kabiri, izakina CAF Confederation Cup kuko uyu mwaka nta gikombe cy’amahoro kizabaho.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yari yatangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020, ihagarikwa nyuma y’icyumweru kimwe kubera COVID-19, Imikino itatu yari imaze gukinwa yateshejwe agaciro.

Related Articles

Leave a Comment