Home INKURU ZIHERUKA Meya mushya wa Musanze yiyemeje gukora ibyananiye abamubanjirije, agasoza manda

Meya mushya wa Musanze yiyemeje gukora ibyananiye abamubanjirije, agasoza manda

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yagaragaje ingamba zizamufasha kwesa imihigo y’akarere nyuma yo gusimbura komite nyobozi eshatu zitabashije gusoza manda barimo bamwe beguye abandi bakirukanwa.

Meya Nsengimana yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze ku wa 7 Ukuboza 2023 yungirizwa na Uwanyirigira Clarisse Visi Meya ushinzwe imari ubukungu n’Iterambere ndetse na Kayiranga Théobald ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Baje basimbuye Meya Ramuli Janvier na Visi Meya Kamanzi Axelle wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage birukanwe ku wa 8 Kanama 2023, bazizwa ko batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Bakurikiye kandi Visi Meya Rucyahana Mpuhwe Andrew wari umaze iminsi mike asezeye.

Iyi komite nayo yaje isimbura iya Meya Habyarimana Jean Damascène wari wungirijwe na Ndabereye Augustin w’ubukungu na Uwamariya Marie Claire batowe mu 2017 bagasezererwa mu 2019.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko iki kibazo cya komite nyobozi zidasoza manda bakizi neza kandi ko bicaye hamwe n’abandi bajyanama bakagikorera ubusesenguzi bwimbitse, bagafata ingamba.

Yagize ati “Icyizere cya mbere dufite turagishingira ku baturage, abaturage ba Musanze ni abaturage bigira no ku byabaye. Bazi impamvu ibyo byabaye, natwe ubwacu kandi nka komite nshya ibyo byose turabisesengura tukamenya ngo ni ayahe masomo abiturukamo yatuma noneho tubasha kunoza bya bindi umuturage akeneye.”

“Imikorere n’imikoranire y’inzego za leta, imikorere n’imikoranire n’abaturage […] niwo murongo tuzashingiraho ndetse dushyigikire duharanire ko umuturage abigira ibye kubera ko ari we biba byashyiriweho.”

Meya Nsengimana yavuze ko ingamba bafashe bizeye neza ko zizatuma bahindura amateka muri Musanze.

Ati “Turizera ko imyanzuro twafashe izadufasha kurangiza manda yacu kandi n’izindi tuzazibona mu gihe tuzaba twakoreye neza abaturage kuko nibo baduha akazi, nibo badutora kandi ni babo badukuraho iyo tutujuje inshingano.”

Kuva muri 2006 hakorwa ivugururwa ry’inzego z’imitegekere mu Rwanda, Akarere ka Musanze kayobowe na ba Meya batandatu ariko umwe gusa ni we wabashije gusoza manda.

Meya Nsengimana yizeye ko ku bufatanye n’abatuye Musanze, bazagera kuri byinshi

Related Articles

Leave a Comment