Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II biyemeje gushimangira umubano w’u Rwanda na Jordanie

Perezida Kagame n’Umwami Abdullah II biyemeje gushimangira umubano w’u Rwanda na Jordanie

by admin
0 comment

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein yaragiriye uruzinduko mu Rwanda ari iby’agaciro, ndetse ashimangira ko ibihugu byombi bisangiye indangagaciro n’intego z’iterambere zubakiye ku mahoro, ubutabera n’umutekano.

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama mu 2024 mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarakiriye Abdullah II ari ishema, kandi ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana neza.

Ati “Warakoze cyane muvandimwe, Umwami Abdullah II. Byari iby’agaciro kukwakira mu Rwanda kandi turagushimira ku ruzinduko rwawe. U Rwanda n’Ubwami bwa Jordanie bisangiye indangagaciro n’inyota y’iterambere rishingiye ku mahoro, ubutabera n’ubutakano.”

Perezida Kagame yavuze ko “yiteguye kubakira ku biganiro bitanga umusaruro yagiranye n’uyu Mwami mu gushimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwasubizaga ubwo Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, na we yashyize kuri Twitter amushimira uko yamwakiriye mu Rwanda.

Umwami Abdullah II yavuze ko yanyuzwe n’uburyo umuhate w’Abanyarwanda no kudacika intege byatumye bandika amateka mashya.

Ati “Ndashimira inshuti yanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakira neza. Biteye imbaraga kwibonera ukuntu abaturage b’u Rwanda binyuze mu budaheranwa n’ubumwe bahinduye u Rwanda urumuri rw’iterambere n’uburumbuke rwishimiwe na buri wese. Jordanie irajwe ishinga no guteza imbere ubufatanye namwe.”

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Mutarama mu 2024 nibwo Umwami Abdullah II yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ni uruzinduko rwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo no gushyira umukono ku masezerano y’ubutwererane.

Amasezerano yashyizweho umukono arimo ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi.

Yiyongereye ku yandi ibihugu byombi bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Uyu Mwami kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Yasoje uruzinduko rwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama mu 2024.

Umwami Abdullah II agiriye uruzinduko mu gihugu, mu gihe u Rwanda rwitegura gufungura Ambasade yarwo muri Jordanie mu Murwa Mukuru, Amman.

Perezida Kagame yaherekeje Umwami Abdullah II nyuma yo gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda

Related Articles

Leave a Comment