Home INKURU ZIHERUKA Nduba: Umugabo yicishije ishoka umwana we amuziza gutabariza nyina

Nduba: Umugabo yicishije ishoka umwana we amuziza gutabariza nyina

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umugabo witwa Bunani Pascal wo mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, yishe umwana we amukubise ishoka, amuziza ko yatabaje abaturage kugira ngo bamubuze gukomeza gukubita nyina mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Abaturage babwiye Itangazamakuru ko uyu mugabo yari amaze gukubita umugore we, umwana we ahita atabaza abaturae kugira ngo atamwica maze aba ari we ahita yica.

Uwitwa Uwimbabazi Alice yagize ati “Umugabo yari asanzwe atavuga ari n’umurokore natwe byadutunguye kumva ko yishe umwana we.”

Biringiro Innocent yagize ati “Yamwishe nijoro yabanje gukubita umugore ishoka, umwana atabaje kugira ngo atamwica ahita ahindukira aba ari we yica.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze, Ntihanabayo Antoine, yavuze ko bari bataramenya amakimbirane uyu mugabo n’umugore we bari bafitanye.

Ati “Bari babanye mu makimbirane ariko ku rwego rw’Umudugudu n’inshuti z’umuryango nibo bari bayazi, ntabwo byari byakagera ku Kagari kuko nabo ntibagaragazaga ko ari ku rwego rukomeye.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo umwana yishe ari uwo umugore bashakanye yabyaye ahandi ndetse bose babanye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere. Nyuma yo kwica uwo mwana ngo yahise ajya kwishyikiriza sitasiyo ya RIB ya Jabana.

Related Articles

Leave a Comment