Home INKURU ZIHERUKA Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagiriye uruzinduko muri Jordanie

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagiriye uruzinduko muri Jordanie

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Jordanie.

Muri uru ruzinduko Lt Gen. Mubarakh Muganga yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie Maj Gen Yousef Huneit bigamije kwagura imikoranire hagati y’impande zombi.

Aba bayobozi bakuru b’ingabo z’ibihugu baganiriye ku mikoranire mu nzego z’umutekano n’inzira ziboneye zo gukomeza kwagura umubano n’imikoranire myiza.

Uruzinduko rwa Lt Gen. Mubarakh Muganga rubaye nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi n’itsinda ryari rimuherekeje bagiriye urugendo mu Rwanda.

Aba banakiriwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame muri urwo ruzinduko rwari rugamije umubano hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gihe Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n’umugaba w’ingabo za Jordan, Maj. Gen. Yousef Huneiti.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Hasinywe kandi amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu burezi ndetse n’ubushakashatsi azafasha inzego z’uburezi kuba zarushaho gukorana ndetse nagena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye.

Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n’ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel. Gifite ubuso bwa kilometer kare 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11.

Gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda aho nko muri Mutarama umwaka ushize, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia, yagiriye uruzinduko i Kigali akakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Related Articles

Leave a Comment