Home Inkuru Nyamukuru Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Abayobozi bungirije b’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye Abayobozi bungirije b’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Madamu Cynthia Samuel Olonjuwon na Bwana André Bogui, Abayobozi Bakuru bungirije b’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (ILO), bitabiriye inama ya 19 y’Akarere y’inzego zishinzwe umurimo, bagirana ibiganiro ku bufatanye mu guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo mishya.

Cynthia Samuel-Olonjuwon yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imigendekere y’iyi nama u Rwanda rwakiriye aho yavuze ko rwesheje umuhigo hashingiwe ku mubare w’abakozi n’Abaminisitiri ndetse n’ingingo zaganiriweho mu byo guhanga imirimo myinshi kandi myiza binyuze mu ishoramari haba mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Ati “Iyi nama ni ingenzi kuko tubona u Rwanda rwarafashe iya mbere mu kwimakaza imibereho myiza y’abaturage, kandi twizeye ko Perezida azahura n’abandi bayobozi ku rwego rw’Isi akabagaragariza intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no kuzamura ubukungu, kubungabunga ibidukikije no kuvana abaturage mu bukene.”

Baganiriye no ku nkunga ILO iteganya gutanga muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1 n’ubutumire Umuyobozi Mukuru wa ILO yamuhaye ngo ashyikirize Perezida Kagame bwo kuzitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku Murimo iteganyijwe i Genève muri Kamena izaba yiga ku guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko n’ubwo politiki yo guhanga imirimo myinshi nk’uko byari biteganyijwe mu ngamba zo kwihutisha iterambere kuva mu 2017-2024 muri gahunda ya NST1 yabangamiwe na Covid-19 hari izindi mbaraga zigenda ziboneka ku bufatanye n’izindi nzego.

Ati “NST1 isigaje umwaka umwe ikarangira intego yayo kwari uguhanga imirimo miliyoni 1,5 buri mwaka. Kubera Covid-19 twasubiye inyuma gato ariko hari izindi mbaraga tugenda tubona dufatanyije n’abaterankunga kugira ngo tubashe kongera kugera kuri iyo ntego.

Inama Mpuzamahanga y’Umurimo ku nshuro ya 19 yateguwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo. Intego yayo ni ukungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye hagamijwe kureba icyakorwa mu guteza imbere umurimo.

Related Articles

Leave a Comment