Home Inkuru Nyamukuru Perezida Kagame yaganiriye na Faustin-Archange Touadéra ku mutekano wo muri Centrafrique

Perezida Kagame yaganiriye na Faustin-Archange Touadéra ku mutekano wo muri Centrafrique

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Faustin-Archange Touadéra uyobora Centrafrique, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, baganira ku bufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri iki gihugu.‬

Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku wa Kane, tariki ya 8 Kamena 2023 muri Village Urugwiro.

Perezida Faustin-Archange Touadéra yatangiye uruzinduko rw’akazi kuri uyu munsi, aho yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe akakirwa na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana.

Akihava yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame, byikije by’umwihariko ku bijyanye n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Centrafrique‬ nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

U Rwanda rusanzwe rukorana na Centrafrique mu bijyanye n’umutekano. Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ni bo bacunga umutekano w’abayobozi bakuru ba Centrafrique ndetse ni na bo barinda ibikorwaremezo by’ingenzi bya Leta.

Mu 2020, abasirikare 200 b’u Rwanda boherejwe muri Centrafrique ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ngo bafashe mu kugarura amahoro. Aba bagiye muri misiyo itandukanye n’aboherezwayo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro, MINUSCA.

Ku wa 20 Ukuboza 2020 ni bwo abasirikare bo mu Mutwe Udasanzwe (Special Forces) mu Ngabo z’u Rwanda, bahagurutse i Kigali berekeza i Bangui.

Hari hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo amatora ya Perezida abe, mu gihe imitwe myinshi yitwaje intwaro yari yahagurutse, harimo na Coalition des Patriotes pour le Changement (CPC), yayoborwaga na François Bozizé wayoboye Centrafrique kugeza mu 2013.

Icyo gihe imitwe myinshi yari yambariye kudobya amatora ndetse hakozwe isesengura bigaragara ko Ingabo za MINUSCA zishobora kubigendamo gake.

Ibihugu byombi byahise byemeranya kohereza izindi ngabo hagendewe ku masezerano bifitanye zo kunganira Ingabo za Centrafrique (FACA).

Uretse mu bijyanye n’umutekano, u Rwanda na Centrafrique bikomeje kubaka ubufatanye bukomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iterambere ry’ubwikorezi, ubufatanye mu mavugurura mu by’umutekano n’ay’iterambere ry’ubukungu.

Umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Centrafrique wongeye gushimangirwa na Sosiyete y’ingendo zo mu Kirere RwandAir nyuma yo gutangiza ingendo Kigali-Bangui muri Gashyantare 2021, intambwe yafashwe nk’uburyo bwo kurushaho kwagura amarembo y’imigenderanire.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku mutekano wa CentrafriqueIbi biganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari bahagarariye ibihugu byombi

Related Articles

Leave a Comment