Home INKURU ZIHERUKA Abinjiza munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi bashyizwe mu bagomba kubona inzu muri ’Gira Iwawe’

Abinjiza munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi bashyizwe mu bagomba kubona inzu muri ’Gira Iwawe’

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Banki y’Iterambere y’u Rwanda, BRD yakoze amavugurura muri gahunda ya Gira Iwawe igamije gufasha Abanyarwanda kubona inzu ku buryo bworoshye, aho n’abinjiza munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi nabo bashobora gufashwa kuyisangamo.

Abinjiza ayo mafaranga bashobora kwemererwa inguzanyo ya miliyoni ziri hagati y’eshanu n’icumi z’Amafaranga y’u Rwanda, ashobora kubafasha kugura inzu mu bice bitandukanye by’igihugu, ku nyungu ya 11% yishyurwa mu myaka itarenze 20.

Ni impinduka zemejwe kuri uyu wa 8 Kamena 2023 ubwo abayobozi ba BRD bari mu nama na komisiyo ishinzwe ubutaka, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Umuhuzabikorwa wa Gira Iwawe muri BRD, Emmanuel Ahabwe, yasobanuye ko izo mpinduka zakozwe bijyanye n’ubuke bw’inzu zihendutse bukunze kugaragara mu midugudu itandukanye yubakwa n’abashoramari.

Nk’uko tubikesha Newtimes, Ahabwe yatanze urugero ko abarenga ibihumbi birindwi bamaze gusaba inguzanyo yo kugura inzu, ariko bagahura n’ibibazo by’uko abashoramari batandukanye bagaragaje ikibazo cy’uko nta nyungu bakura mu kubaka izo nzu z’ab’amikoro make.

Ahabwe ati “Mu guhangana n’ibyo bibazo tworoheje ibintu aho abagenerwabikorwa ba Gira Iwawe bashobora kujya kugura inzu aho ari ho hose mu gihugu. Bizatuma bashobora kubona aho batura batishingikirije gusa ku mazu yo mu midugudu yubakwa n’abashoramari, kandi rimwe na rimwe hari abatayigondera.”

BRD yari yarashyizeho ko abagenerwabikorwa ba Gira Iwawe ari abinjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200Frw n’ibihumbi 700 Frw nk’amafaranga ya nyuma, nyuma biza kugaragara ko hari abandi bantu binjiza ari munsi yayo nk’abarimu bo mu mashuri abanza, abo mu buvuzi n’abandi kandi nabo bakeneye iyo nguzanyo.

Ahabwe yavuze ko hari abaturage benshi binjiza amafaranga ari munsi y’ayo yari yarashyizweho bashobora kubona inzu bihitiyemo zijyanye n’ubushobozi bwabo mu bice bitandukanye by’igihugu bijyanye n’aho bakorera.

Agaragaza ko iyo ari “impamvu yatumye twanzura ko tugomba gukuraho ibihumbi 200 Frw nk’atagibwa munsi dushyiramo n’abinjiza munsi yayo ku kwezi” ibyatumye abitabira Gira Iwawe bakomeza kwiyongera harimo abarimu, abo mu nzego z’umutekano ndetse n’abandi binjiza ari munsi y’ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Ni inkunga ikoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi kugira ngo wa mushoramari wubaka izo nzu azazitange ku giciro kiri hasi, kuko ibyo bikorwaremezo aba atari we wabyubatse.

Agera kuri 73% by’iyo nkunga yamaze gukoreshwa, bigateganywa ko abagera ku bihumbi bitandatu by’abaturarwanda bazafashwa kubona inzu, ndetse abagera ku 4425 bamaze gufashwa muri Gahunda ya Gira Iwawe.

Gira Iwawe ifite ibice bibiri aho icya mbere kirebwa n’abinjiza munsi ya miliyoni 1.2 Frw ku kwezi aho baba batagomba kugura inzu irenze miliyoni 40 Frw, n’icya kabiri aho umuntu winjiza hagati ya miliyoni 1,2 Frw na miliyoni 1,5 Frw we yemerewe kugura inzu ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 Frw na miliyoni 60 Frw agahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%, akayishyura mu myaka 20.

Ushaka guhabwa inguzanyo muri gahunda ya Gira Iwawe, aba agomba kuba ari Umunyarwanda cyangwa afite uruhushya rwa burundu rwo kuba mu Rwanda, yinjiza amafaranga atari munsi ya miliyoni 1.2 Frw ku kwezi no kuba yujuje imyaka 18 y’amavuko.

Gira Iwawe ishyirwa mu bikorwa hifashishijwe banki esheshatu zikorera mu Rwanda zirimo Banki ya Kigali (BK), ZIGAMA CSS, Bank of Africa (BoA), Umwalimu SACCO, NCBA Bank na Banki y’Abaturage (BPR Bank).

Related Articles

Leave a Comment