Home INKURU ZIHERUKA Bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu kubaka nabi umudugudu wo kwa Dubai batawe muri yombi.

Bamwe mu bakekwaho kugira uruhare mu kubaka nabi umudugudu wo kwa Dubai batawe muri yombi.

by Nsabimana Jean Claude
0 comment

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu bafashwe, barimo abayobozi bane bafite aho bahuriye n’Akarere ka Gasabo. Barakekwaho gutanga uburenganzira bwo kubaka inzu zivugwaho kubakwa nabi mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa DUBAI’.

Mu batawe muri yombi harimo Stephen Rwamurangwa wahoze ayobora Akarere ka Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze amwungirije, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ashinzwe iby’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka (Director of One Stop Center), na Jean Baptiste Bizimana ushinzwe imyubakire (district Engineer) mu Karere ka Gasabo. Undi wafashwe ni umushoramari witwa Nsabimana Jean uzwi ku izina rya DUBAI.

Bose baravugwaho kugira aho bahurira n’inzu zubatswe zitujuje ubuziranenge mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.

Ni inzu zimaze iminsi zivugwaho kuba abazubatse barazisondetse, ku buryo zimwe ziherutse gusenyuka ubwo hari haguye imvura nyinshi, nk’uko byagaragaye mu mashusho yafashwe y’izasenyutse, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Izo nzu zivugwaho kuba ibikoresho byifashishijwe mu kuzubaka biciriritse, hamwe bakavuga ko usanga harimo igitaka cyinshi kitavanzwe na sima ihagije, hakaba ngo n’izitarabanje gucukurirwa umusingi ufatika.

Related Articles

Leave a Comment